Igihozo Supermarket yorohereje abajyaga mu mahanga gushaka ibikoresho byo mu gikoni
Ibikoresho byo mu gikoni ni kimwe mu bintu nkenerwa mu buzima bwa buri munsi kuko bifasha gutegura amafunguro atunga ubuzima ariko akenshi usanga hari abagorwa no kubibona.
Iki kibazo ni cyo Igihozo Supermarket yaje gukemura kuko ari iduka ushobora kujyamo ukahabona buri gikoresho cyose cyo mu gikoni wakenera kuva ku kiyiko kugera ku mashini nini ziteka.
Usanga iyo umuntu akeneye ibikoresho byinshi byo mu gikoni icyarimwe ajya nko mu Bushinwa kuko ariho ashobora kubona ibyo akeneye byose cyangwa akagenda agura kamwe kamwe bikamugora mu guhaha.
Igihozo Supermarket ni isoko ryagutse wasangamo ibiribwa, imyambaro, ibikinisho by’abana, ibikoresho bitandukanye cyane cyane ibyo mu gikoni ndetse n’ibindi bitandukanye wasanga mu masoko.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi wa Igihozo Supermarket, Ndagijimana Emmanuel, yavuze ko iri ari isoko bashyizeho mu korohereza abantu bashaka kugura ibintu byinshi atiriwe asiragira mu masoko atandukanye.
Yagize ati “Igihozo Supermarket ni isoko ushobora gusangamo ikintu cyose ukeneye, ku buryo niba ushaka ibintu bitagusaba kujya Kimironko cyangwa ukajya mu mujyi ubishakisha ahubwo uza ugahita ubibona hamwe.”
Yakomeje avuga ko bahisemo kwibanda ku bikoresho byo mu gikoni kugira ngo barinde Abanyarwanda gusiragira mu mahanga bajya gushakayo ibikoresho.
Yagize ati “Twibanda ku bikoresho byo mu gikoni kugira ngo Umunyarwanda cya kintu akeneye areke gutega indege niba akeneye imashini ikora imigati areke gutega indege ajya kuyishaka.”
Mu Igihozo Supermarket bagurisha ibintu umuntu ashobora kugura kimwe kimwe ariko bagiramo imashini nini ndetse n’amashyiga yo gutekeraho ashobora gukenerwa n’abanyamahoteli cyangwa abandi batekera ibigo binini.
Ndagijimana yavuze ko borohereza abashaka kugura ibikoresho bihenze ku bijyanye no kwishyura.
Yagize ati “Umukiliya aramutse afite hoteli cyangwa afite undi mushinga runaka dushobora kureba aho akorera n’imyirondoro ye tukaba twakumvikana mu buryo bwo kwishyura ibyo turabikora twumva ibyifuzo by’abakiliya cyane.”
Igihozo Supermarket ikorera ku Kimironko, ifite n’ishami ku Kinamba bise inshuti y’igikoni ndetse bakaba bashobora no kugushyikiriza ibicuruzwa ushaka aho uri hose mu gihugu.Mu Igihozo Supermarket wahasanga n’imashini ziponda ifarini ku giciro cyiza
Haboneka amasafuriya meza
Haboneka amapanu meza ku giciro kinogeye buri wese

Mu bicuruzwa Igihozo Supermarket ifite habonekamo na teremusi zo mu bwoko butandukanye

Ibikoresho byo mu gikoni biboneka mu bwoko butandukanye
Mu Igihozo Supermarket bacuruza amasahani y’ubwoko bwinshi kandi bwiza