Politike
Perezida Kagame yagaragaje ko urubyiruko ari amizero ya Afurika ndetse n’Isi muri rusange
Perezida Paul Kagame yitabiriye Inama Nyafurika yiga ku burezi no gushakira imirimo urubyiruko irimo kubera i Nouakchott muri Mauritania, avuga ko urubyiruko ari amizero ya Afurika ndetse n’Isi muri rusange.

Iyi nama yateguwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF.
Ni inama yiga ku burezi no gushakira urubyiruko imirimo yitabiriwe kandi n’abarimo Perezida Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritania usanzwe ari n’Umuyobozi wa AU, Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye n’abandi.
Yahurije hamwe aba bayobozi ba Afurika kugira ngo bagire uruhare mu biganiro bizana impinduka ndetse n’ibikorwa byo gushimangira ubuvugizi bugamije gushyira imbere ibikorwa byiza mu burezi nk’insanganyamatsiko y’uyu mwaka, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wihaye.