Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeaturedInkuru zamamazaUburezi

Abarimu basaga ibihumbi icumi (10) bongerewe mu kazi

Goverinoma y’u Rwanda yahaye akazi abarimu 9955 n’abakuriye amashuri mu yabanza n’ayisumbuye, mu rwego rwo kuziba ibyuho byagaragaye mu turere tugize igihugu.   

Avugana n’itangazamakuru, Leon Mugenzi , ukuriye ishami ry’imyigishirize mu Kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB), yavuze ko nubwo hari abo barimu bahawe akazi, hakiri amashuri adafite abarimu.

Ati: “Buri Karere kagaragaje ko kadafite abarimu, twatangiye gutanga akazi kuva umwaka ushize,  akaba ari muri uru rwego twahaye akazi aba barimu hakurikijwe ubusabe bw’Uturere.”

Abarimu bo mu mashuli yisumbuye 1687 nibo bari bakenewe kandi yavuze ko uku gushyira mu myanya abarimu bizagabanya cyane icyuho cyagaragaraga mu Turere, aho yagaragaje ko mbere abarimu bari bakenewe bari 12.993, harimo n’abayobozi b’amashuri.

Iri bura ry’abarimu ahanini ryatewe n’ibuyumba by’amashuli byubatswe mu rwego rwo kugabanya ubucucike, n’ umubare w’abanyeshuri ku mwarimu, ibintu byatewe inkinya n’icyorezo cya Covid-19, kugirango abanyeshuri bekwegerana bityo bigabanye kwanduzanya igihe cyaba hari abacyanduye.

Abahanga mu by’uburezi bemeza ko Iyo nyongera y’abarimu n’igabanyuka ry’ubucucike bw’abanyeshuli ku mwalimu bizatuma bashobora gukurikirana neza  bityo bige neza.

Avuga kubahawe akazi ariko ntibagere ku mashuri, yavuze ko biterwa n’impamvu zinyuranye, nko kurwara, abandi bakanga amashuri baba boherejweho, kubera ko aba ari kure yaho batuye n’izindi mpamvu gusa ngo bagenda basesengura buri mpamvu, mu rwego rwo gushakira ikibazo cyose umuti nyawo kandi urambye.

Rutazigwa Alphonse

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button