Bintu Keita, yavuze ko muri iki gihe ingabo za M23 zitwara nk’inyamwuga, bitandukanye n’inyeshyamba, kandi ngo zifite imbaraga mu mirwanire idasanzwe uretse ko ngo zinafite ibikoresho bihambaye by’intambara.
Icyakora Mme Bintu Keita yahise amenyesha ko bidasubirwaho ako kanama gasabwe gukuba kabiri imbaraga zo gucubya imbaraga z’izi ndwanyi za M23 no kuzambura intwaro nta mananiza
Umuyobozi udasanzwe w’ingabo zishinzwe kurinda amahoro muri Reppubulika ya Congo yanagaragaje ko ahangayikishijwe n’abanyeshuli batari kwiga, avuga ko iyo ari imwe mu ngorane nyinshi uyu mutwe wateye mu buzima n’imibereho y’inzirakarengane zo mu mu duce tuberamo imirwano.
Kuva tariki ya 13/06/2022, inyeshyamba za M23 zafashe umujyi wa Bunagana. Tariki ya 20 Kanama, 2022, zatangaje ko zifunguye umupaka kandi ko abaturage babishaka bagaruka mu byabo, gusa guverineri w’umujyi wa Goma yahise akora itangazo ribyamagana ndetse avuga ko umucuruzi uzahirahira gukoresha uwo muhanda azafatwa nk’ufitanye agakungu n’izi nyeshyamba.
Inzira y’amahoro
Mme Keita yanamaganye abishora mu bikorwa bikomeza kuzamura amacakubiri n’inzangano hagati y’amoko atuye Kongo, ahamagarira bose gutuza no kwirinda impuha n’inkuru zose zihembera guhohotera bamwe mu baturage bikorwa na bamwe mu banyepolitiki, abayobozi b’inzego z’ibanze na sosiyete sivili muri iki gihugu.
Yibukije akanama gashinzwe umutekano ku isi ko ari inshingano zako kugira uruhare mu kugarura ituze n’umubano mu bihugu bituranyi, ikintu yemeje ko ari ryo banga ryakemura ibyago by’imitwe yitwaje intwaro muri aka karere k’ibiyaga bigari.
Ati:« Ndinginga Repubulika ya demokarasi ya congo n’uRwanda ku kubyaza umusaruro inama y’abaperezida iteganyijwe k ubera I Luanda muri Angola izayoborwa na Président João Lourenço ngo hakemurwe ukutumvikana kwabo binyuze mu biganiro », banakoresha amahirwe yashyizweho y’akarere nk’umutwe w’ingabo zishyize hamwe zireberera ibihugu byo muri ako karere
Kuva muri Werurwe, ubwo imirwano yuburaga hagati ya M23 na FARDC, hamaze kubarurwa impunzi zisaga ibihumbi cumin a birindwi.