Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeaturedImyidigaduroUbumenyi

Ubutabera:Urubanza rwa Bamporiki Rwasubitswe

Tariki ya 07 Nyakanga 2022 nibwo urwego rw’ubushinjacyaha bw’u Rwanda (RIB) bwashyikirije ubushinjacyaha dosiye ya Edouard Bamporiki wahoze ari umunyamabanga wa  Leta muri Minisiteri y’urubyiruko.

Kuri iyi tariki ya 16 Nzeri, 2022, yitabye urukiko asaba ko iburanishwa rye ryasubikwa kubera adafite umwunganizi mu mategeko; icyifuzo cyahise cyemerwa n’ubushinjacyaha, Urukiko rwanzura kwimurira urubanza rwe ku italiki 21, Nzeri, 2022.

Edouard Bamporiki yahagaritswe mu bagize Guverinoma muri Gicurasi, 2022. Yahise ategekwa kutarenga imbago z’urugo rwe, iperereza ritangira kumukorwao kuva ubwo, gusa akekwaho kwakira indonke yaniyemereye ubwo nubwo zitaramenyekana ubwoko n’ingano.

Gusa umunsi afatirwa mu cyuho akanahagarikwa mu kazi, yifashishije urubuga rwa Twitter atakambira umukuru w’igihugu ngo ahabwe imbabazi aniyemerera ubwe ko yakiriye indonke, ni naho bamwe bamenyeye amakuru mpamo y’ibyavugwaga ku byabaye.

Bamporiki Edouard niwe wateruye Ati: “ Nyakubahwa Umukuru w’u Rwanda @PaulKagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.”

Mu buryo butazuyaje Perezida Kagame yahise avuga ko Bamporiki amaze gusaba imbabazi inshuro nyinshi, nawe aramusubiza ati:“Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro, kutongera gukora ibisa nk’ibyo yakoze bibi. Bitari uguhora mu bibi ugahora usaba kubabarirwa! Ibya Bamporiki niko bimeze. Hari n’abandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko no kucyirinda birashoboka. Guhanwa na byo birafasha.”

Icyaha Bamporiki aregwa cyo gusaba no kwakira indonke, giteganywa kandi gihanishwa ingingo ya 4 y’itegeko ryo kurwanya ruswa.

Iteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu, cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze, cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Iyo byakozwe kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse, yakiriye cyangwa yatanze.

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button