Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeaturedInkuru zamamazaUbumenyiUbuzima

Ubuzima: Abayobozi b’amadini n’amatorero bamaramaje gukangurira ababyeyi gukingiza abana covid-19

Nyuma y’ikiganiro bagiranye na minisiteri y’ubuzima, Abahagarariye amadini n’amatorero mu Rwanda bamaramaje gusobanurira abizera n’abasangirangendo mu madini bayoboye ko ari ngombwa gukingiza abana bose icyorezo cya covid-19.

Ibi babihamije kuri uyu wa kane tariki 22/09/2022, nyuma y’ikiganiro minisiteri y’ubuzima yagiranye nabo, ubwo yaberekaga ko mu cyubahiro Imana yabahaye cyo kurinda imikumbi (Abizera) biri no mu nshingano zabo gufasha abizeramana kugira ubuzima buhagaze neza.

Sheikh Salim HITIMANA; Mufti w’u Rwanda (Credit: Andrew)

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim HITIMANA yabwiye www.purenews.rw ko nk’aba-Islam ubu bukangurambaga bagiye kubushyiramo imbaraga cyane ati:“Ibyo twitegura gukora ni nkibyo twakoze ubushize murabizi. Ni ubutumwa bwo gusobanurira abantu ukuri no kubashishikariza gukingiza abana bari mu myaka 5-11. … kandi twe kuko tunakoresha ibitabo bitagatifu, tubinyuza muri uwo murongo, byanze bikunze bizumvikana”.

MPUNGA Tharcisse (PhD); umunyamabanga wa leta ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze muri minisiteri y’ubuzima mu Rwanda (Credit: Andrew)

Dr. MPUNGA Tharcisse, umunyamabanga wa leta ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze muri minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yabwiye www.purenews.rw ko abanyamadini bagize ijana ku ijana by’abanyarwanda bose kuko abanyarwanda benshi babarizwa mu madini n’amatorero atandukanye, bityo ko gufatanya nabo mu kugeza ubutumwa ku baturage ari bwo buryo bwiza.

Ku birebana n’impamvu abana bagiye gukingirwa muri iyi minsi nyuma y’abandi babanje, Yagize ati: “Inkingo tugiye gukoresha ni inkingo zihariye z’abana ntabwo ari inkingo zisanzwe. Zakorewe ubushakashatsi, zirizewe. Impamvu zitatanzwe mbere ni uko zari zitari zaboneka. Ubu nibwo zikiboneka ndetse u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere bigiye kuzikoresha.”

Yasobanuye ko nta wakagize impungenge ku nkingo kuko ngo:”Umwana akingirwa kuva avutse kugeza ku myaka 14 mu rwego rwo kumwubakira ubudahangarwa ngo atazarwara indwara z’ibyorezo zandura ziri aha hanze.” Asaba ababyeyi kutumvira amabwire y’ababayobya kuko ngo uretse uru rukingo rwa Covid-19, abana basanzwe bakingirwa inkingo zisaga 14 kuva bavutse kugeza ku myaka 12 kandi zikaba ntacyo zabatwaye.

Musenyeri KAYINAMURA Samuel (Ibumoso); Umuyobozi w’umuryango w’aba porotesitanti mu Rwanda (Credit:Andrew)

Musenyeri KAYINAMURA Samuel, umuyobozi w’umuryango w’aba porotesitanti mu Rwanda nawe wari witabiriye iki kiganiro yabwiye itangazamakuru ko we n’abagize ihuriro ry’amatorero ahagarariye nta gushidikanya bazafasha ababyeyi gukingiza abana babo nta kuzuyaza kuko ngo igikorwa cyo gukingira Atari gishya mu banyarwanda uretse abagendera ku myumvire itariyo n’amabwire y’abasenga mu buryo buyobya bagashuka abizera.

Aho niho yahereye agira ati: “Ese iyo dukingiye abana iseru ko batabaza ngo abana barakingirwa kubera iki? Tugiye guhaguruka rero, tuzabivuga mu buryo bwiza, ababyeyi bazabyumva neza kandi abana bazakingirwa neza nta ngorane zirimo”

KAYINAMURA Samuel yemeza ko abakuru b’amatorero iki gikorwa bacyumva neza nubwo hashobora kuba  hakiri  amatsinda mato mato agifite indi myumvire mikeya, gusa avuga ko amahirwe ari uko abagize ayo matsinda ari bakeya, bikaba bitazagorana kubafasha mu ihinduramyumvire.

Adaciye iruhande we yagize ati: “…Iki gikorwa tugiye kugihagurukira nkuko twahagurukiye ikingira ry’abakuru, tuzabibwira abizera bacu mu buryo bwiza kandi dufite uburyo bwiza bwo kubabona. Abasenga kuwa gatanu, abasenga ku isabato nk’abadiventiste, abasenga ku cyumweru b’aba porotesitanti n’abandi nk’abagaturika, tuba dufite abakristo imbere yacu, kubabwira rero tubabonera rimwe, Ubwo rero tugiye gutangira kubabwira iki gikorwa gihari.”

Yagarutse ku myumvire mike muri bamwe mu basengera mu byumba byihariye by’amasengesho maze ati: “Hari abantu bafite ubuyobe basengera mu byumba bagahuriramo n’ubuyobe ariko dufite uburyo bwiza bwo kubibabwira. Ayo matsinda abayayobora baba bazwi, tuzabikora neza kandi natwe turi ababyeyi nitwe tuzabanza gutanga ingero.”

Mu Rwanda kimwe no ku isi yose hagiye humvikana amakuru ko inkingo za Covid-19 zigamije kwica abaziterwa, nubwo minisiteri y’ubuzima y’u Rwanda n’agashami k’umuryango wabibumbye kita ku buzima (OMS) batahwemye kubyamaganira kure.

Hari n’amakuru yavugaga ko abana batajya bibasirwa na Covid-19 gusa imibare y’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima mu Rwanda RBC igaragaza ko abana nabo bari mubo iki cyorezo cyibasiye ndetse bamwe ngo baranarembye.

KABANYANA Grâce: Impuguke mu byorezo byibasira abana n’ababyeyi muri RBC. (Credit: Andrew)

KABANYANA Grâce; ni impuguke mu byorezo byibasira abana n’ababyeyi akaba n’umukozi mu kigo cy’igihugu cyita ku buzima mu Rwanda (RBC).

Avuga ko mu bantu ibihumbi 132.488 barwaye covid-19 mu Rwanda, batatu n’ibice bitatu ku ijana (3,3%) bari abana, aba bakaba bangana n’ibihumbi 4.358 mu banduye covid-19 bose.

Iyo ni imwe mu mpamvu leta y’u Rwanda ubu ifite umugambi yo gukingira abana miliyoni 2.189.196 bafite hagati y’imyaka itanu na cumi n’umwe (5-11).

Mu kwezi kwa gatandatu k’umwaka wa 2022, u Rwanda rwari rwihaye intego yo kuba rwakingiye 70% by’abaturage bangana na miliyoni 11.252.441; intego ikigo cy’igihugu cyita ku buzima kivuga ko cyagezeho.

Uko gukingira abana covid-19 bizagenda

Ni gahunda yo gukingira abana covid-19 iteganyijwe gutangira mu kwezi kwa cumi muri uyu mwaka wa 2022 ikazasoza mu kwezi kwa gatandatu mu mwaka utaha wa 2023.

Bitewe n’uko benshi mu bana bazakingirwa harimo abiga mu mashuli y’inshuke, minisiteri y’ubuzima yateganyije ko inkingo zizajya zitangirwa ku mashuli ariko umwana azajya akingirwa hashingiwe ku burenganzira bwatanzwe n’ababyeyi be hifashishijwe ifishi bagomba kuzaba barujuje.

Kuri iyo fishi yuzuzwa n’umubyeyi hakubiyeho ibibazo byinshi birimo no kubaza umubyeyi niba umwana nta ndwara zizwi asanganywe mu zo uzifite aba aretse gukingirwa.

Ababyeyi bazabyifuza bazajya bahabwa uburenganzira bwo kuba bari hamwe n’abana babo mu gihe bakingirwa bitewe n’uko haba nk’abana baba bazwi ho gutinya inshinge, kuzibatera bigasaba ko umubyeyi ahaba ngo agire uruhare mu kureshya no koroshya umwana ngo akingirwe mu buryo bwuje ituze bitewe n’ibyiringiro abana bagirira ababyeyi babo.

Mu gihe inkingo za covid-19 ku bakuru ziterwa ku kuboko gusa, ku bana bo ngo zaterwa ku kuboko cg ku kibero nkuko Muganga KABANYANA Grâce abisobanura.

Kugeza ubu, Covid-19 ni icyororezo kimaze  guhitana abanyarwanda 1.446, icyorezo cyamenyekanye mu Rwanda bwa mbere tariki 14 Werurwe, 2020.

Gusa, u Rwanda ni kimwe mu bihugu byo ku isi byashimiwe uruhare rwagize mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19, ibintu rwagezeho kubera ibikorwa byo gukingira abaturage byatangiye kuva mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2021.

DR. KAITESI USTA/RGB  yari ahari (Credit: Andrew)
Abitabiriye bakurikiye ibisobanuro ku mpamvu zo gukingira abana covid-19 (Credit: Andrew)
Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button