KINYINYA-GASABO: Amazu 4 yasenywe n’imvura, byinshi birangirika
Mu kagali ka kagugu mu mudugudu wa gicikiza imvura yasenye amazu atatu harimo iyo ubucuruzi, resitotora, ibikoresho by’ubwubatsi n’ubudozi, aho imvura yatwaye igisenge cyose cy’iyi nzu yari ifite imiryango itatu, kugeza ubu ntiharamenyekana agaciro k’ibyangijwe nimvura muri iyi nzu icyakora umwe mubaganiriye na Purenews.rw wacuruzagamo ibyo kurya avugako amandazi, imigati n’ibindi bidafunze byamaze kwangirika
Yagize ati “twahuye n’ibizazane kuko twatunguwe no gusenyerwa n’iyi mvura, guhomba ko twahombye ndetse cyane, nk’amandazi imigati,isukari n’ibindi byo kurya no kunywa bitari bifuze byangiritse gusa sindamenya ngo bihagaze angahe ”
Mu kagali ka Gasharu naho imvura yasenye inzu ya Uwiteye Anastse,yabagamo we n’umuryango wabantu 8, aho isakaro ryayo ryagurutse,uyu muturage aganira na purenews.rwyavuze ko igisenge cyagurutse harimo abana ariko kubw’amahirwe ntawe cyahitanye
Yagize ati “nibyo koko inzu yanjye igisenge cyagurutse ubu kubona aho kurara ni ugucumbika kubaturanyi”.
Umuyobozi w’umurenge wa kinyinya VUGUZIGA NTABWIKO Charles yahamirije aya makuru purenews.rw
agira ati “nibyo koko imvura yasenye amazu ane atatu yo muri kagugu nindi yo muri gasharu y’umuturage, twahise tubasaba gukora ibishoboka byose kugirango bongere babisubizeho ubuzima bukomeze (bazisakare)”
Ni ubuhe butumwa bugenerwa abaturage muri ibi bihe?
Umuyobozi w’umurenge wa Kinyinya agira inama abaturage yo kuzirika abisenge byabo bigakomera muri ibi bihe byimvura.
Agira ati ‘ubutumwa dutanga nugusaba abaturage kurushaho kuzirika ibisenge by’amazu yabo muri ibi bihe by’imvura kugirango barengere inyubako zabo kandi ni n’ubutumwa twagarutseho mu muganda w’uyumunsi kuko imvura iratungurana kandi ibi irimo umuyaga mwinshi bityo rero abaturage bagomba kwitwararika’.
Kugeza ubu ntiharamenyekana ingano n’agaciro k’ibyangijwe n’imvura muri ikigihe, icyakora minisiteri ifite mu nshingano gukumira ibiza igira Inama abaturarwanda kuzirika ibisenge by’amazu yabo bigakomera no gufata amazi ava ku mazu yabo ndetse no gukora imirwanyasuri aho bishoboka mu rwego rwo kwirinda ibiza biturutse ku mvura.
Amafoto : batangiye gusubizaho isakaro ku mazu yangiritse.