Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeatured

Mu budage: Batatu bakomerekeye mu gitero cyagabwe muri Gari ya moshi

Abantu batatu bakomerekeye bikomeye mu gitero cy’inkota cyagabwe kuri gari ya moshi mu majyepfo y’igihugu cy’ubudage muri iri joro ryakeye.

Umugabo w’imyaka 27 wahawe ubuhungiro n’ubudage muri 2014, niwe  watawe muri yombi n’igipolisi, akekwa kugaba icyo gitero cyabereye i Regensburg na Nuremberg mu karere ka Bavaria mu gihugu cy’ubudage, gusa ngo yarasanganywe ibibazo byo mu mutwe.

Abagenzi amagana babanje kuvanwa mu gace kabereyemo ubwo bugizi bwa nabi kandi mu bakomeretse bose ntawagaragaweho no kuba ubuzima bwe bwahazimirira.

Uwateye icyuma abo bagenzi bigenderaga muri gari ya moshi yatawe muri yombi gari ya moshi imaze kugenda ibirometero 70 ivuye aho abambere yabakomerekereje.

Iki gitero kibaye nyuma y’amezi makeya umwimukira w’umunya Somalia nawe acumise imbugita abagore batatu agamije kubica, byabereye mu gace ka Würzburg.

Ibitero bisa nk’ibi byariyongereye muri iyi myaka. Bimaze gutera icyuka kibi n’ukutumvikana mu Badage, kuko ahanini bikorwa n’abinjiye mu gihugu mu gihe hadukaga ikibazo cy’abimukira binjiraga i Bulayi mu 2015, Ubwo Angela Merkel yugururiraga amarembo impunzi hafi 900.000 zashakaga ubuhungiro.

Isooko: BBC

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button