Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

FeaturedUbuzima

Imyororokere: Kuki umushinga w’itegeko ku buzima bw’imyororokere wadindiye imyaka 5?

Itsinda ry’akanama gashinzwe amategeko mu muryango wa Afurika y’uburasirazuba (EALA) basoje urugendo rw’akazi bagiriraga mu Rwanda bakusanya ibitekerezo ku itegeko ry’ubuzima bw’imyororokere iri mu mushinga muri EAC.

Ngo niritorwa rizafasha gushyiraho uburyo buhuriweho ku burenganzira bw’ubuzima bw’imyororokere ku bantu bose mu karere no gukomeza gukangurira abantu mu bice bitandukanye by’Isi gutanga amakauru yerekeye ubuzima bw’imyororokere.

Ubwo yavugaga kuri uyu mushinga w’itegeko mu nama, Francine Rutazana, umwe mu banyarwanda bari muri iri tsinda yavuze ko icyemezo cyo gushyiraho  uyu mushinga w’itegeko cyafashwe n’akanama ko mu 2017.

Muri Mutarama 2020, ubwo bari mu nama I Bujumbura baganira kuri uyu mushinga w’itegeko, abafatanyabikorwa basabye EALA kwita ku bibazo biriho bijyanye n’umuco mu bihugu bigize uyu muryango.

Yagize ati “ Muri Gashyantare uyu mwaka, uyu mushiunga w’itegeko wasubijwe inyuma kugira ngo  urushaho kunozwa kugira ngo abafatanyabikorwa bacu bose mu karere harimo na za guverinoma, abikorera, sosiyete sivile, imiryango ishingiye ku madini, n’abandi bazaryiyumvemo”

Kuki uyu mushinga w’itegeko wongeye gutekerezwaho?

Umukozi ushinzwe ikigo APHRC (Afican Population and Health Center) Nicholas Okapu Etyang yabwiye abafatanyabikorwa ubwo bari mu nama i Kigali ko bongeye kugarura uyu mushinga w’itegeko nyuma yo kubona icyuho by’umwihariko indimi zikoreshwa zitajyanye n’amategeko yo mu bihugu byo mu Karere.

Aragira ati “ Turetse ururimi, byasabwe ko iri tegeko ryasubirwamo ngo hagire ibyongerwamo nk’amasezerano ya Maputo no kumva neza ubusobanuro bwa gahunda zo gukuramo inda ndetse n’uburyo ubu buryo bwagerwaho.

Amasezerano ya Maputo avuga ko umukobwa n’umugore w’umunyafurika bafite uburenganzira ku buzima bw’imyororokere kandi leta babarizwamo zikabibazwa igihe ubu burenganzira bubangamiwe.

Etyang akomeza avuga ko uyu mushinga w’itegeko utarimo icyuho cy’uburenganzira ku bubuzima bw’imyororokere ku bangavu gusa n’abakiri bato ku kubafasha kwirinda SIDA, hanaburamo uruhare rw’umugabo.

Ibindi byuho birimo ni ukunanirwa guhuza amadini n’umuco aho byagaragaye ko byombi bigaruka iyo abantu basobanura ibibazo bimwe nko gukuramo inda, kuboneza urubyaro, ubugumba n’ibind…

Ni yo mpamvu hanzuwe ko abanyamadini, sosiyete sivile, abakora mu buvuzi, leta bagomba kuzamo.

Imbogamizi zigishingiye ku muco

Ubwo baganiraga n’abanyakigali, umunyakenya Fatuma Ibrahim yakomoje ku kibazo cy’umuco aho yavuze ko ugomba kwigwaho ku buryo bwimbitse, yibutsa abari ho ko ibishingiye ku muco byose Atari ko biteye imbere.

Ali yibukije ko rimwe na rimwe umuco ukoreshwa ngo abantu bayobore abandi bahakana uburenganzira bwa bamwe muri bagenzi babo ari yo mpamvu ugomba gusumanwa ubwitonzi.

Yagize ati“ Icyiciro cya mbere gihura n’ibibazoiyo hajemo umuco ni abagore n’abakobwa. Abarinzi n’abamamaza umuco wacu bivugwa ko ari abagore ariko abawushyiramo ingufu ni abagabo. Mureke twimakaze umuco udahutaza uburenganzira bwacu.

Ubwo yaganiraga n’banyamadini, Ali yabibukije ko umushinga w’itegeko ryo  gukuramo inda atari “ukwishimisha”.

Yagize ati  “ Ntabwo turi guteza imbere gukuramo inda  ngo twishimishe, turi kureba ku muryango wacu, sosiyete yacu, abana bacu n’urubyiruko rwacu kandi twemere ko bazi byinshi kuruhsha uko twari tumeze. Tugomba kubyemera”

Uhagarariye uburundi muri EALA, Jean Marie Muhirwayavuze ko ibiganiro bikomeje ngo hakusanywe ibitekerezo mu karere bizafasha mu mushinga w’itegeko uboneye kandi watanzweho ibitekerezo n’abaturage.

Yemeza ko nubwo umuco wo mu karere ukungahaye ariko hari ibigomba gukosorwa bakajyana n’aho isi igana.

Yagize ati “ Izi ngendo ni amahirwe kuri twe mu kureba icyo twakora n’icyo twareka. Tugomba guhuza ibitekerezo bivuye muri sosiyete sivile, imiryango ishingiye ku madini, guverinoma, kugira ngo dutore itegeko ryumvikanyweho”

Umuyobozi wa HDI  Aflodis Kagaba yavuze ko iri tegeko rya  EAC  rigamije guha abagenerwabikorwa amahirwe yo kwishimira ubuzima bw’imyororokere, kugira amakuru ku buzima bw’imyororokere, na serivi za yo aho ari ho hose mu karere.

Yagize ati “Ingimbi yo mu Burundi ikeneye bimwe n’iby’ingimbi yo muri Soudan y’epfo. Mureke turebe uko twashyiraho uburyo bwisanzuye bwo kubana n’abana bacu. Ubu buryo bw’imikorere ni intambwe igana imbere itwemeza ko umuryango wacu ufite ubuzima bwiza”

Yibukije ko nyuma yo gushaka ibitekerezo ku rwego rw’igihugu, hazakurikiraho kumva ibihugu, aho buri gihugu kizagaragaza aho gihagaze.

Ati  “Uyu ni umushinga w’itegeko waganiriweho imyaka itanu yose, ariko ukuri ni uko hari aho turi kugana, tunabibwira buri wese bireba bigaragaza uburemere bwaryo.

Hanagaragajwe uburyo bwo gukuna buzwi mu karere ariko butavugwaho rumwe, hibazwa niba bwakwemerwa mu itegeko cyangwa butakwemerwa.

Sheikh Musa Sindayigaya, wari uhagarariye Rwanda Interfaith Council on Health (RICH) yavuze ko ibi bidakwiye kuko n’ibitabo by’amadini bitabyemera, ko ndetse byagira ingaruka k’ubikora.

Ushinzwe politiki muri (APHRC), Etyang we avuga ko nta we ukwiye guhatira abakobwa gukora uy muhango, ariko na none ntawe ubabuza igihe baba bafite imyaka y’ubukure bagomba guhitamo ikibakwiriye.

By Muhire Désiré.

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button