Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeaturedUbuzima

Nyagatare: “Utagize isoni zo gusambana ntiyakagize izo guciririkanwa agakingirizo”. MANIRAFASHA Evariste

Bamwe mu rubyiruko rwo mukarere ka Nyagatare mu murenge wa Rwimiyaga bavuga ko imibonano ikingiye iba ari nko kurira bombo mu isashe bityo bikaba bibagora guhitamo gukoresha udukingirizo nubwo natwo ngo tutaboneka byoroshye.

Bavuga ko kubona udukingirizo bisaba umuntu kutugura mu maduka ariko ngo tuba tunahenze kuko akagura make kagura magana atatu (Frw 300) cyangwa magana atanu (Frw500) bitewe n’ubwoko bwatwo mu gihe n’ifaranga mu rubyiruko ribona umwe rigasiba undi.

Gusa ngo nuyafite hari ubwo bimutera ipfunwe kujya guciririkanwa n’abaducuruza mu maduka, mu gihe haba hari abaturage benshi babazi baba bashobora kumenya impamvu agura udukingirizo bikamusebya mu baturanyi, bityo izo soni zigatuma uru rubyiruko rwishora mu mibonano idakingiye.

MANIRAFASHA Evariste, umuturage wa RWIMIYAGA muri NYAGATARE

Umugabo MANIRAFASHA Evariste wo mu murenge wa Rwimiyaga, akagari ka Rwimiyaga mukarere ka Nyagatare we avuga ko “Umuntu wabuze isoni zo gukora ubusambanyi ntiyakabaye agira izo kugura agakingirizo kuko kamurindira ubuzima”.

Hari n’abavuga ko bahitamo gukora imibonano idakingiye kuko agakingirizo gatuma bataryoherwa nkuko bikwiye, ariko we mu kiganiro yagiranye na www.purenews.rw yagize ati: “Reka daa, buriya ushobora kwizera ngo uraryoherwa kubera ko utakoresheje ako gakingirizo, ariko nyuma yaho ugakuramo ingaruka mbi. Njyewe sindagakoresha ariko kubera indwara zadutse zifatira mu mibonano mpuzabitsina, numva ntautagakoresheje igihe yijanditse mu mibonano n’uwo batashakanye”.

Adeline Mushimiyimana, Umunyeshuli muri E.S.MITAYAYO muri Nyagatare

Adeline Mushimiyimana afite imyaka 16 yiga mu mwaka wambere w’amashuli yisumbuye muri E.S. MITAYAYO. Twahuye nawe atwaye bagenzi be bafite imyaka 15 ku igare. Yaduhamirije ko muri aka gace ka Rwimiyaga hari benshi mu rungano rwe basamye inda zitifuzwa ndetse bakazibyara; ibintu byabatesheje amahirwe yo gukomeza amasomo yabo bitewe n’ipfunwe ndetse n’ubukene bakururiwe n’imibonano mpuzabitsina idakingiye.

We avuga ko nubwo atarakoresha agakingirizo kuko atarakora imibonano mpuzabitsina yagize ati:” Mbaye nkozze imibonano mpuzabitsina nakorsha agakingirizo kuko ni keza. Karinda indwara zitandukanye nk’imitezi, Sida ndetse n’inda zitateganyijwe”.

Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima RBC kivuga ko Intara y’i Burasirazuba n’Umujyi wa Kigali ari ho haza ku isonga mu hibasirwa n’icyorezo cya Sida kurusha ahandi mu Rwanda kandi ko abakobwa bandura iki cyorezo inshuro zirenga eshatu ugereranyije na basaza babo bari mu kigero kimwe cy’imyaka.

Habarugira Gustave utuye mu murenge wa Matimba [Motard]

Habarugira Gustave utuye mu murenge wa Matimba ho mu karere ka Nyagatare, ni umugabo wubatse ukora umwuga wo gutwara abagenzi ku ipikipiki. avuga ko usanga urubyiruko bafite amasoni ku maso ariko ko benshi bakora imibonano mpuzabitsina kandi kubera izo soni adashidikanya ko bakora idakingiye

Ati: “ Nawe urabona ko iterambere ryaje buri wese mu byibanze afite telefoni ikaba iri ku isonga. Twe dutwara abagenzi rero, usanga akenshi dutwara nk’abakobwa ugasanga baravugana n’abahungu baba bagiye gusura ukumva nubwo bari kwijijisha ukumva bataratandukana badakoze imibonano mpuzabitsina.”

Akomeza avuga ko “Akenshi kuko basurana bijijisha badashaka no kuganira ku ngingo z’mibonano mpuzabitsina usanga banayikoze kandi idakingiye bitewe n’uko akanshi baba baranayikurikiranye mu simatifone [smart phones] bityo iyo bahuye bahita bayikora bagamije kwigana ibyo babonye cyangwa bumvanye bagenzi babo, ugasanga bateranye inda cyangwa banduriyemo izindi ndwara na virusi itera Sida”.

Habarugira Gustave avuga ko hagikenewe ubukangurambaga mu rubyiruko rwo muri aka karere ka NYAGATARE ku guhindura imyumvire ariko bakanegerezwa ubwihugiko bw’udukingirizo kuko igiciro cy’utwo mu maduka ndetse n’isoni zo kujya kutugura bikiri imbogamizi kuri benshi mu rubyiruko kuko ngo abakuze bo hari ubwo badutuma abana bakabahemba ibiceri bakatubagurira.

Ndungutse BIKORIMANA ushinzwe gahunda z’urubyiruko muri AHF

Bwana Ndungutse BIKORIMANA ushinzwe gahunda z’urubyiruko ndetse na gahunda zireba abakobwa by’umwihariko muri Aids Healthcare Foundation [AHF] ivuga ko mu bufatanyabikorwa bagirana n’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima [RBC] bari basanzwe batanga udukingirizo mu turere icumi mu gihugu hose ariko ko ubu hiyongereyeho akarere ka Nyagatare kagiye kuba aka cumi na kamwe bityo nabo utw’ubuntu [udukingirizo] bakaba batazongera kutubura.

Ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima [RBC], Ikigo Aids Healthcare Foundation [AHF] buri mwaka giha abaturage udukingirizo dusaga miliyoni enye [4000.000 condoms] by’umwihariko mu turere turimo Kayonza, Rwamagana, Gasabo,Nyarugenge na Kicukiro two mu mujyi Kigali,Musanze, Nyabihu, Rubavu, Huye, Nyanza.

Ubu, uretse utu turere, amavuriro 38 nayo ahabwa udukingirizo mu rwego rwo kutwegereza  ababigana.

Imibare yo mu mwaka wa 2012 igaragaza ko ikwirakwizwa ry’agakoko gatera SIDA ryagabanutseho 0.4% kuko mu mwaka wa 2015 iyi virusi yari iri ku ijanisha rya 3.0% muri rusange naho iy’ubwandu bushya yavuye kuri 0,27% mu mwaka wa 2013 igera kuri 0,08% mu mwaka wa 2019.

Yanditswe na NKURIKIYIMANA Modeste

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button