Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeaturedUbuzima

Gatsibo: Mu mezi 6 gusa abakobwa 892 babyaye inda zitifujwe

Mu bushakashatsi bwakozwe na minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango hagati y’ukwezi kwa karindwi n’ukuboza, 2022 byagaragaye ko abakobwa 892 bo mu karere ka Gatsibo babyaye inda zitateganyijwe.

Ni abakobwa byagaragaye ko bari hagati y’imyaka 14 na 19 kandi bakomokaga mu miryango y’ibyiciro byose haba mu y’abifite n’abatifite bihagije gusa abenshi ni abo mu miryango ibana mu makimbirane nkuko ubuyobozi bw’akarere bubitangaza.

Ubwo yagezaga ubutumwa bwe ku rubyiruko rwo mubigo by’amashuli bya TTC Kabarore ndetse n’abo muri Groupe Scolaire Ruhinga Rise and Shine Madame MUKAMANA Marceline yagize ati:”Icyagaragaye cyo ni uko urubyiruko rw’ibyiciro byose bakora imibonano mpuzabitsina none igikwiriye rwose mugomba kwikunda mukamenya kuvuga OYA kuko mushobora gukora imibonano mpuzabitsina rimwe idakingiye, mugashyira iherezo ku buzima bwanyu bw’ahazaza”.

Ni ubutumwa yatangiye imbere y’imbaga y’abanyeshuli muri gahunda y’ubukangurambaga bugamije kurwanya SIDA buri gukorerwa mu ntara y’uburasirazuba kuva tariki ya 21 Mata, 2023.

Aganira n’itangazamakuru yagize ati: “Twari dusanzwe duha ubutumwa bugenewe urubyiruko abayobozi b’utugari ngo babigeze ku rubyiruko ariko ubu twahinduye uburyo bwo kugera kubigereraho. Ubu twatangiye kwimanukira tukabaganiriza kuko twasanze ari ikibazo cyugarije urubyiruko”.

Yavuze ko imibare y’abaterwa inda muri aka Karere ka Gatsibo yazamutse cyane ariko yibutsa urubyiruko ko rukwiriye kwitwararika ababashora mu busambanyi kuko ngo aho inda ica ariho na SIDA yinjirira.

Uwera Diane; Umuyobozi w’abanyeshuli muri TTC Kabarore

Uwera Diane wiga mu mwaka wa gatandatu mu ndimi  n’uburezi akaba n’umuyibozi w’abandu bakobwa muri TTC Kabarore avuga ko hari ibibazo by’iruba rihutira urubyiruko kwishora mu mibonano mpuzabitsina bituma batanibuka gukoresha uburyo bwo kwikingira bitewe n’amaraso y’ubuto, gusa yasabye bagenzi be guha agaciro ubuzima bwabo kuko ari bwo gishoro.

Yatanze urugero kuri mugenzi we wagize ibyago byo gusama inda bimuviramo gucikiriza amashuli ye, yungamo ati:’’Icyambabaje ni ukuntu Yvette [Izina rye ryahinduwe kubera agaciro ke] yacukije imfura ye agarurwa mu ishuli, ageze mu mwaka wa gatanu yongeye gukundana n’umugabo wubatse, amutera indi nda birangira bagiye kubana ariko ubuzima abayemo n’ubu burababaje nubwo atanduye Virusi itera SIDA”.

Yakomeje avuga ko uwo mugenzi we yaguze amahirwe ko ababyeyi be batigeze bamutererana ariko ko kubera uwo mwari yari yaranijanditse mu biyobyabwenge, byamugejeje aho atashoboye kumenya kwifatira icyemezo ndetse ngo n’abana babiri yabyariye muri ubwo buzima batabayeho neza.

Uwera yakomeje araha inama bagenzi be ubutumwa ko bakwirinda ikigare, ibiyobyabwenge ndetse n’ubusambanyi ko ahuwo bakwiriye guhanga amaso amashuli naho uburaya bugaharirwa ababigize umwuga.

Ku bwe ngo:”Mu byo dukora byose, turacyari bato, ikidukwiye ni ugukunda amasomo no kwirinda ubwomanzi kuko nta cyiza ababigiyemo bakuyemo”.

Uko isi irushaho gusirimuka ubwoko bw’ubusambanyi burushaho kwiyongera ari nako ikwirakwira rya Virusi itera SIDA irushaho gusakara.

Imibare yavuye mu bugenzuzi bw’ibirebana n’ubuzima mu mwaka wa 2020 [DHS 2020] igaragaza ko mu batinganyi babukorera mu Rwanda batandatu n’ibice bitanu [6.5%] bafite virusi itera SIDA naho abagore n’abakobwa bicuruza [indaya] babana na virusi itera SIDA.

Kwisiramuza ni bumwe mu buryo bivugwa ko bugabanya ibyago byo kwandura iyi virusi gusa imibare igaragaza ko 56.5% by’abagabo n’abasore bo mu Rwanda ari bo basiramuye.

Imbaga y’abanyeshuli bakangurirwaga kurwanya SIDA/ TTC Kabarore
Gilbert MANISHIMWE; Umuyobozi wa TTC KABARORE

Modeste NKURIKIYIMANA

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button