Ikigo cy’igihug gishinzwe gutera inkunga imishinga y’iterambere [LODA] kimaze igihe gifasha bene iyo mishinga kuzamura abaturage uhereye mu nzego z’ibanze ariko hari ubwo usanga abayobozi b’amashyirahamwe n’amakoperative banyereza ibyari bigenewe abanyamuryango, rimwe na rimwe amakoperative agasenyuka ataranakomera.
Ikigo Seed Potato Fund-Ikigega Ltd gikorera mu karere ka musanze ni kimwe mu bifasha abagize amakoperative gutubura imbuto z’ibirayi muri aka karere.
Gusa bamwe mu bagize amakoperative y’ibirayi muri aka karere ka Musanze barashinja umuyobozi mukuru wa SPF witwa Karegeya Apolinaiare kunyereza umutungo afatanyije n’umugenzuzi w’ikigo [Manager] kuko ngo baba baragambanye we agahita yigira mu mahanga.
Byagenze bite muri SPF-Ikigega Ltd
Bamwe mu banyamuryango baganiriye n’ikinyamakuru purenews.rw bavuze ko kuva batangirana n’icyo kigega batangaga umugabane shingiro w’ibihumbi magana abiri na mirongo itanu [250.000 Rfw]. Ariko ngo nta na rimwe barahabwa inyungu kuri ayo mafranga bakibaza niba batunguka bikabayobera.
Umwe mu banyamuryango utifuje ko amazina ye atangazwa ku bw’umutekano we yagize ati:”Turibwa tureba tukicecekera, igihe kirageze ngo duhaguruke turwanire uburenganzira bwacu n’inyungu zacu kuko iturufu Karegeya yarishaga yamenyekanye.Twabazaga inyungu akadukanga ngo arakomeye muri FPR, ngo nidukomeza azadufungisha, Akirwa arya amafaranga y’ikigega ngo agiye mu nama iyo za Kigali byahe byo kajya kandi agiye kubonana na cya gisambo Gatabazi.Tukaba dusaba inzego bireba kudufasha gukora audit externe y’umutungo wibwe muri kigega .”
Undi ati:”Nkubu icyo kigega kimaze imyaka ine giterwa inkunga na leta ibinyujije muri Minagri, iyo nkunga ikaba itubutse, ikitubabaza iyo amafaranga y’inkunga aje ntitubwirwa uko angana, imyaka ikabakaba 4 irihiritse. ikindi nta mu nyamauryango uzi uko akoreshwa uretse perezida Karegeya n’ibindi bisambo bakorana. Icyo tumenya ni ukumva Karegeya Apolinaire yigwizaho imitungo y’amazu, amasambu ndtse n’imodoka nziza ndetse ni uwahoze ari Manager witwa Mbarushimana Salomon.”
Abanyamuryango bemeza ko hari akagambane hagati y’umuyobozi mukuru ma Manager mu kunyereza umutungo kuko ngo Manager yamaze kwigendera kandi ngo akaba yarakingiwe ikibaba n’umuyobozi mukuru wemeye ko asezera akanagenda hatarakorwa Audit ngo hamenyekane impamvu abanyamuryango batagabana inyungu n’ingano y’umutungo nyakuri uri mu kigega.
Bati:”Ese ko ikigega kigenda cyaguka Kandi Karegeya Apolinaire [Umuyobozi mukuru wa SPF] bivugwa ko ari nk’inkandagirabitabo mu bijyanye n’ubuhanga bwo gutubura imbuto z’ibirayi amaherezo azaba ayahe? Nk’umuyobozi wacyo udafite amashuri n’ubumenyi buhagije ikigega kikaba kimaze kumurusha ingufu arakomeza akiyobore nti kwaba ari inko kwikoreza impyisi igisembe?
Abandi bati:”Ese ko Ikigega gihabwa inkunga imbuto yo guhinga igakomeza guhenda no kubura kandi n’igiciro cy’ibirayi kikaba kirusha idorari kuzamuka kandi abanyamuryango bavuga ko iyo nkunga inyerezwa bizagenda gute?”
Tumaze icyumweru dusaba umuyobozi mukuru wa SPF ltd kudusobanurira ibirebana n’ibibazo biri muri iki kigo ntatubonere umwanya.
Amategeko arebana no kubona amakuru ateganya ko ayo makuru aboneka bitarenze iminsi itatu bikaba bitarubahirijwe, ikinyamakuru purenews.rw gikomeje kwihangana no gukurikirana kugeza ubwo ubuyobozi bw’ikigega SPF ltd buzaduha amakuru kuri iyo ngingo.
Yanditswe na NKURIKIYIMANA Modeste