Madame Mukamunyana Beatrice uyobora inama y’igihugu y’abagore muri uyu murenge avuga ko uyu muco aba bagore bafite ari mwiza kuko utuma bose bazamukira hamwe mu iterambere.
Mukamunyana Beatrice yagize ati: “kuremera abatishoboye ni umuco mwiza cyane tuzakomeza gushyigikira kuko nta mugore wakwishimira gutera imbere mu gihe mugenzi we arimo gusigara inyuma.
Avuga ko “Iyo duhaye umugore itungo rigufi tuba twizeye ko tumufashije gutera imbere kuko rya tungo rimufasha mu kumuha ifumbire kandi igihe ribyaye rigatuma abasha kuba yarivunjamo itungo rikuru (inka) bityo agakomeza gutera imbere.”

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) isanganywe gahunda yo kuremera abagore batishoboye babarizwa muri buri murenge ariko iyi gahunda yasanze abagore bo mu murenge wa Mwulire basanzwe bifitemo uyu muco kuko babiteguye ku buryo bwihariye ku buryo hafi ya buri mudugudu wasangaga bafite umugore utishoboye bateguye kuremera.
Ubwo bari bitabiriye kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro, abagore bongeye kugaragaza ko kuremera no gufasha bagenzi babo batishoboye bamaze kubigira umuco uhoraho mu buzima bwabo bwa buri munsi. Ibi bikaba byaragaragajwe n’uburyo batanze ibintu n’amatungo bitandukanye ku batishoboye babarimo mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.
Nk’uko uyu muyobozi w’inama y’igihugu y’abagore abitangaza ngo bitewe n’uko babigize umuco kandi bakaba baba basobanukiwe neza n’icyo barimo gukora, bahisemo gutanga ibintu bitandukanye ahanini bagendeye ku cyo babona umugore mugenzi wabo akeneye cyamuhindurira ubuzima, ibikorwa bavuga ko bihoraho.
Mukamunyana Beatrice akomeza avuga ko: “Mu kuremera abagore bagenzi bacu batishoboye, twatanze amatungo magufi (ihene) ndwi, imifariso yo kuryamaho ine ndetse n’ibitenge bishyashya byo gukenyera bitandatu (6)”.
Usibye ibi bintu n’amatungo magufi byatanzwe muri iyi gahunda yo kuremera abagore batishoboye, aba abagore bo mu murenge wa Mwulire biyemeje kubakira mugenzi wabo utishoboye wo mu kagali ka Bushenyi wari udafite aho kuba, ubu igikorwa cyo kumwubakira kikaba kirimo gukorwa.
Yanditswe na NKURIKIYIMANA Modeste