Bamwe mu bahirimbanira ubunyafurika bo mu ishami ry’u Rwanda, bagaragaje ko Ubufatanye n’ubuhahirane mu bihugu bya Afurika bikozwe byaba umusingi mwiza w’ubunyafurika buhamye.
Ibi ni bimwe mu byo SEMASAKA Gabriel na Madame UMUTON Jeanne uhagarariye abo mu karere ka Rwamagana batangarije mu kiganiro Ubunyafurika cyabereye kuri televiziyo isango star, mu ijoro rya tariki ya 30/10/2012. Ni ikiganiro kiyoborwa n’umunyamakuru Patience UWIRINGIYIMANA kuri televiziyo ISANGO STAR buri wa gatandatu nijoro kuva isaa tatu n’igice kikamara isaha.
SEMASAKA Gabriel yagaragaje ko ibihugu byo ku mugabane wa Afurika kugeza ubu bivana 70% by’ibyo bikeneye ku yindi migabane, naho byo bigahahirana ku kigero cya 16%, ijanisha avuga ko ari rito cyane ugereranyije n’uko ibihugu byo kuri uyu mugabane byakabaye bihahirana ubwabyo kuko ibi byose bigarurwa kuri uyu mugabane bitunganyijwe ariko byaravanywe muri afurika kuko ari ho biba ku bwinshi.
Muri miliyaridi 7 zituye isi, abanyafurika ni 17% ariko afurika itunganyiriza mu nganda zayo ibicuruzwa bingana na 2% gusa k’ibyo iba ikeneye.
Umunyamakuru yabajije abatumirwa uko afurika yakubaka ubuhahirane kandi nta nganda zihari ngo zijye zitunganya ubutunzi kamere cyangwa umusaruro ukomoka mu bihugu byo kuri uyu mugabane, Madame UMUTONI Jeanne yamusubije ati:” Nk’abanyafurika dushyize hamwe tukiyubakira inganda zitunganya zahabu yacu n’andi mabuye y’agaciro dufite, byazamura ubufatanye n’ubuhahirane bwacu bikanazamura ubukungu tutagombye gutegereza ko byose bizava I burayi n’ahandi.”
Kuri iyi ngingo, SEMASAKA yamwunganiye agira ati:”Afurika ifite ubutaka bwo guhingaho bungana na 60%, bivuze ko buhinzwe kijyambere, umusaruro dukeneye twawibonera, ariko umuti ni ugukorera hamwe.”
Byagenda bite ngo afurika igere ku bufatanye bwuzuye?
Semasaka yavuze ko mu mwaka wa 2018, I Kigali mu Rwanda hasinyiwe amasezerano yo gushyiraho isoko rusangi rigamije ubufatanye n’ubuhahirane mu bihugu byo muri Afurika ryiswe AFCFTA, (AFCFTA; Africa continental free trade area) ko ahubwo ibihugu bigize uyu mugabane bikwiriye kwihutisha gishyira amasezerano mu ngiro, anahamya ko ibihugu 38 bimaze gusinya amasesezerano ashimangira ubu bufatanye.
Abatumirwa bavuze ko ibihugu 55 byo kuri uyu mugabane bifite ubwigenge n’ubukungu kamere bishyize hamwe nta cyo bitageraho, kandi ko zimwe mu nyungu abanyafurika bazungukira kuri iri soko rusange harimo kuvaniranaho umusoro wa 20% wose wari usanzwe usabwa ku bicuruzwa byinjiye bivuze mu mahanga.
Bizajya bikorwa gusa ku bicuruzwa byakorewe mu bihugu byo muri afurika niba 90% by’ibibigize byarakorewe mu gihugu kinyamuryango, kuba bizaremera imirimo abanyafurika ndetse no kugira uburenganzira bwo gukorana ubucuruzi n’uwo ibihugu byo muri Afurika bishaka hatabayeho igitsure n’igitugu cy’abanyamahanga, kandi abanyafurika bazaboneraho no kwiga gushing inganda zitunganya ibikomoka ku musaruro w’ubuhinzi bwabo n’ubutunzi kamere uyu mugabane wifitemo.
Madam UMUTONI Jeanne yatanze urugero kuri shokola zikomoka mu biti byitwa coco (Soma koko) bivamo shokola nyamara abanyafurika bakaba bazirya zivuye I Burayi,zinahenze mu gihe imbuto zitanga izo shokola zibera muri afurika.
Yasabye abanyafurika kwiga kwizerana no kurenga imyumvire yo gukekana kuko ubufatanye ari wo muti watuma Afrika iva ahabi yagejejwe n’ibihe by’abakoloni kandi ko bitazagerwaho nihataba ubufatanye.
Abajijwe ikibura ngo imiryango ihuza ibihugu nyafurika zashyizweho zitange umusaruro mwiza, UMUTONI Jeanne yahise atanga urugero kuri BATO BATARI GITO bitangiye igihugu batizigamye cyangwa ngo bikunde, ubwo bwitange butirebaho ko ari bwo bwatumye haboneka uru Rwanda rwa none, kandi ko rutajyaga kubohorwa iyo abantu bimakaza kwishakira indamu ku giti cyabo, asaba abayeyi, abayobozi n’abarezi mu mashuli gufatanyiriza hamwe gutoza abakiribato gukunda igihugu no kucyitangira kuko ngo ahatari ubwitange nta n’ubufatanye bushoboka.
Ese abafite inyungu mu gutatanya imbaraga kw’afurika ntibazabisenya?
Abakoloni baracyafite inyungu muri Afurika bityo byibazwa niba batazabangamira uyu mugambi wo gufatanya no guhahirana kw’ibihugu byo muri Afurika.
Gusa Madame Jeanne yagaragaje ko inama ari uko abanyafurika bakwiriye kwiga kwigira aho guhozwa hasi n’infashanyo bahora bashukishwa n’abazungu nyamara guhsyira hamwe byabahesha ibiruseho kandi byiza bitarimo n’agasuzuguro.
SEMASAKA Yagarutse ku ngingo ko aho hagabanyukiye caguwa nibura ubu abantu benshi basigaye Bambara imyambaro yadodewe mu Rwanda, maze agira ati: “Uzagere hariya mu cyanya cy’inganda, ubu hari inganda nyinshi zikora imyenda, kandi nubwo zose zitaba iz’abanyarwanda, nibura zitanga akazi ku bana b’abanyarwanda, benshi nibura bikanagabanya ubushomeri”
Umunyamakuru abajije uko abirabura batinyuka gukora, yagize ati: “None ubu tuzagumana ubwoba kugeza ryari?” ati Dufite ubukungu kamere, ubu dukeneye gutinyuka tukiga gukora ibyacu kuko gutinya iteka nta gisubizo bitanga”
SEMASAKA, yavuze ko ibanga ari uburezi kuko ngo ari bwo ntango ya byose. Ati:”Urubyiruko ruvamo abantu bazagira akamaro k’ahazaza bitewe nuko rwarezwe neza, gusa iyo batahawe uburere nyabwo, ahazaza haba hahagaze nabi”.
Gahunda y’ikinyagihumbi mu kurwanya ubukene ivuga ko mu mwaka wa 2030 buzaba bwagabanyijwe, icyakora muri uyu mwaka wa 2021, miliyoni 490 bangana na 36% by’abatuye afurika bose babayeho mu bukene bukabije, kandi ni umubare wazamutse uvuye kuri miliyoni 481 bwari bwibasiye mu mwaka wa 2019. Abakene biyongereyeho miliyoni 9, kandi muri uyu mwaka abaturage biyongereyeho byihuse miliyoni 30.
Raporo y’agashami k’umuryango w’abibumbye gatera inkunga imishinga y’iterambere (development aid) yo mu mwaka wa 2018 yashyize ibihgu byinshi byo mu karere u Rwanda ruherereyemo munsi y’umurongo w’ubukene nyamara biri mu bifite ubutunzi kamere buhagije, kandi ivuga ko ubukene muri byo bukomeza kuzamukana n’ubwiyongere bw’abaturage uko imyaka ijya imbu kujya imbere.
Uburundi kugeza ubu nicyo gihugu cya mbere iyi raporo ivuga ko kiza imbere mu kugira ubukene, kuko gifite abasaga 80% mu bagituye. Gikurikiwe na Centre Afurika ikennye ku ijanisha rya 79%, Madagascar, 78%, Brazaville 75%, Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ifite ijanisha rya 740%.
Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, u BURUNDI, Malawi na Mozambique biri mu cyiciro kimwe cy’ubukene bukabije nyamara bizwi ho kugira ubutunzi kamere bwahindura ubuzima bw’abaturage babituye.