Kuri twitter ye, Umunyamabanga mukuru w’umuryango wabibumbye Antonio Guteres yagize ati: “Igice kimwe cy’ishyamba rya Amazon gisigaye kirekura ibyuka byanduye biruta ibyo kivana ahatuzengurutse, Ubutumburuke bw’inyanja bwigira hejuru mu buryo bwikubye kabiri muri iki gihe kurusha uko byari bimeze mu myaka 30 ishize. Iyi myaka 7 ishize isi yanditswe mu mateka y’isi ko yashyuhiranye bitigeze bibaho mu mateka azwi n’abantu.” Ahera aho atanga impuruza ati: “ Ni ngombwa kukira icyo dukora –Dushishikaye kandi dufatanyije- “tukarengera ahazaza hacu n’ikiremwamuntu.”
Kuva kuri iki cyumweru kugeza tariki 12 Ugushyingo, I Glasgow muri Scotland, hari kubera inama ishakira umuti ubushyuhe bukomeje kwangiriza ikirere n’ubuzima bw’ibiremwa, kandi ibihugu bifite inganda rutura zanduza ikirere bimaze igihe biciwe amayero byagombaga guha ibihugu bitabigiramo uruhare, gusa ibyo bihugu byishyiriye agate mu ryinyo.
Perezida wa Malawi Lazarus CHAKWERA we yabwiye BBC Africa ati: “Ntabwo ari ubugira neza. Mutwishyure cyangwa mutikirane natwe.”
Abategetsi b’ibihugu bikize cyane ku isi (G20) inama yari ibahurije i Roma yarangiye biyemeje gukomeza imihate yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ariko “nta bikorwa bifatika bumvikanyeho”.
Kuri twitter ye, umunyamabanga mukuru wa ONU yatangaje ko avuye i Roma “ibyizere bye bitujujwe ariko ati:- “nibura ntibihambwe.”
Guterres avuga ko afite icyizere ko inama ya COP26 iri kubera i Glasgow mu gukomeza intego yo kugabanya ubushyuhe bw’isi ku kigero cya degere 1.5 no gushyira mu ngiro gutanga imari yemewe izagira icyo ihindura ku bw’ahazaza heza h’isi.
Mu 2009 nibwo ibihugu bikize byiyemeje gutanga iriya mari bitarenze 2020 mu gufasha ibihugu bikennye guhangana n’ihindagurika ry’ikirere no kubaka ubukungu butacyangiza, gusa iyo ntego n’ubu ntiragerwaho, leta y’Ubwongereza izakira COP26 iravuga ko itagerwaho mbere ya 2023.
Ku bihugu byinshi, iki nicyo kibazo gikomeye kurusha ibindi cyo gukemura.
Ibihugu bikennye cyane birasaba ko inama ya Glasgow yatanga igisubizo, bivuga ko ibihugu byateye ihungabana ry’ikirere ari nabyo bikwiye kwishyura menshi mu guhangana na ryo.
Chakwera yagize ati: “Iyo tuvuze ngo bakore ibyo bemeye, ntabwo ari ubugiraneza. Ni ukwishyura ikiguzi cyo gutunganya. Niba waragize uruhare mu guhindura isi uko imeze uku, reka tuyisukure, ariko ugomba kubiryozwa.”
G20, igizwe n’ibihugu 19 hamwe n’Ubumwe bw’Uburayi byonyine nibyo byohereza 80% y’imyuka mibi ihumanya ikirere cy’isi.