Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeaturedUburezi

COVID-19: Amabwiriza yakajijwe, hasubizwaho akato k’amasaha 24 ku bavuye hanze bose

Ubwoko bushya bwa COVID-19 bwagaragaye mu bihugu bya Afurika y’Amajyepfo, bwatumye u Rwanda rukaza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, rusubizaha gahunda yo gushyira mu kato k’amasaha 24 abantu bose bavuye hanze binjira mu Rwanda.

 

Bikubiye mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ubuzima ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ugushyingo 2021 rivuga ko “Nyuma y’uko mu bihugu bya Afurika y’Amajyepfo hagaragaye ubwoko bushya bwa COVID-19 bufite ubukana, Minisiteri y’Ubuzima yasubijeho gahunda yo gushyira abantu bose binjiye mu Rwanda mu kato k’amasaha 24 muri hoteli zabugenewe guhera ku tariki ya 28.11.2021 saa sita z’amanywa.”

 

Iri tangazo kandi ryongeye kwibutsa abaturarwanda bose kubahiriza amabwiriza yose yashyizweho yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

 

Muri aya mabwiriza, Minisiteri y’Ubuzima yibukije abantu bose ko bagomba kwambara neza udupfukamunwa igihe cyoze, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi, mu birori cyangwa mu imyidagaduro bitari ngombwa.

 

Minisiteri y’Ubuzima yanibukije abantu ko bagomba guhana intera nibura ya metero imwe hagati yabo no gukaraba intoki kenshi gashoboka.

 

Ni amabwiriza atari mashya kuko yashyizweho kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda gusa kongera kuyibutsa abantu, bifite icyo bisobanuye ko ubu agomba kongera gushyirwamo imbaraga ku buryo n’ibikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ryayo zigiye kongera kongerwa nubwo zitigeze zicogora.

 

Yanditswe na NKURIKIYIMANA Modeste

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button