Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, mu Kagari ka Karembure mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, imodoka itwara abanyeshuri yafashwe n’inkongi ubwo yari irimo kugenda ibashyiramo ndetse ngo hari hamaze kugeramo bane.
Iyi modoka yafashwe n’inkongi y’Umuriro, ni iyo mu bwoko bwa Taxi Mini-Bus isanzwe yifashishwa mu ngendo z’abanyeshuri batuye muri kariya gace ka Karembure.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga, Rutubuka Emmanuel yatangaje ko iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ubwo iyi modoka yari mu nzira igiye gufata abanyeshuri isanzwe itwara.
Avuga ko iyi modoka atari iy’ishuri runaka ahubwo ko yatwaraga abanyeshuri batandukanye bo mu miriyango ituye muri kariya gace bajyaga bishyura kugira ngo ibagereze abana ku mashuri.
Ati “Yari mu nzira ijya kubazana hanyuma ifatwa n’inkongi irashya ariko nta wahiriyemo uretse ko bayizimije nubwo bayizimije byarangije.”
Rutubuka Emmanuel uvuga ko nubwo atabonye iriya modoka itarashya wenda ngo yemeze ko yari ishaje kuko n’idashaje ishobora gushya, yaboneyeho kugira inama ababyei ko “bajya bareba imodoka zidashaje ku buryo zitashyira ubuzima bw’abana mu kaga.”
Hari amakuru avuga ko iriya modoka yari imaze kugeramo abana bane yagombaga kugeza ku ishuri ariko ko nta n’umwe wagize icyo aba.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yamenye iby’iyi nkongi y’umuriro yafashe iyi modoka yatwaraga abanyeshuri ikihutira kuyizimya.
Yanditswe na MUHIRE Désiré