Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeaturedIbidukikijeInkuru zamamazaUbuhinziUbukunguUbumenyiUbuzima

Abashyira mu bikorwa gahunda ya leta y’ubwishingizi ku matungo bakebuwe

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubworozi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB), Dr. Solange Uwituze, ubwo yasozaga ku wa Gatanu tariki ya 24 Nzeri 2021 amahugurwa y’iminsi itatu yari agamije kongerera ubumenyi abakozi bose bashinzwe gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo by’umwihariko ubwishingizi bw’amatungo.

Aya mahugurwa yahuje abaveterineri b’uturere, abayobozi ba sitasiyo za RAB n’abakozi b’ibigo by’ubwishingizi.

Dr. Uwituze yagaragaje ko ubwitabire bw’ubwishigizi bw’amatungo bukiri hasi cyane, ko hakenewe ubukangurambaga butuma aborozi bumva neza akamaro kabwo.

Yagize ati: “Ntabwo Abanyarwanda bari basobanukirwa uburyo koko ibyo bintu bikora. Buriya Umunyarwanda yaravuze ngo kora ndebe iruta vuga numve. Abanyarwanda bashakaga kubanza kureba ko iyo itungo ripfuye ryishinganishijwe bishyurwa (aborozi). Mu byo twabonye byatumaga batabyitabira ni ubwo bukangurambaga buke cyane cyane binyuze muri bagenzi babo”.

Nko mu bworozi bw’inka hamaze kwishingirwa inka ibihumbi mirongo ine na bine (44,000) mu nka zirenga miliyoni zibarurwa mu Rwanda zishobora kujya mu bwishingizi. Mu bworozi bw’inkoko hamaze kwishingirwa ibihumbi magana abiri n’umunani na magana arindwi na mirongo ine n’icyenda (208,749), mu gihe ingurube ibihumbi bitatu na makumyabiri (3020) ari zo zimaze kwishingirwa.

Yavuze ko iyi mibare igaragaza icyuho kigihari mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda ari yo mpamvu hahuguwe abakozi bashinzwe gushyira mu bikorwa iyi gahunda ngo bunguke ubumenyi bubafasha kuyishyira mu bikorwa neza. By’umwihariko abaveterineri barasabwa kwegera aborozi bakabigisha ibyiza by’iyi gahunda bakabafasha no kuyitabira.

Aya mahugurwa yabaye kuva ku itariki ya 22 kugera ku ya 24 Nzeri 2021 yahuje abaveterineri b’uturere, abayobozi ba sitasiyo za RAB n’abakozi b’ibigo by’ubwishingizi.

Gahunda ya Tekana;Urishingiwe Muhinzi Mworozi ni gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo ifite nkunganire ya Leta ya 40% ku kiguzi cy’ubwishingizi. Gahunda ya Tekana ishyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ibinyujije mu bigo by’ubwishingizi bitanu ari byo:  Prime, Radiant, Sonarwa, BK Insurance, na UAP.

Kugeza ubu mu buhinzi hishingirwa ibigori, umuceri, ibirayi, imiteja, n’urusenda naho mu bworozi hishingirwa inka z’umukamo, inkoko, n’ingurube.

Gahunda ya Tekana yemejwe n’inama y’abaminisitiri ku wa 19 Ugushyingo 2018, itangizwa  ku mugaragaro kuwa 23 Mata 2019 mu Karere ka Nyanza, ubu ikaba ikorera mu Turere twose tw’igihugu.

 

Yanditswe na MUHIRE  Désiré

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button