Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeaturedUbuzima

Guma mu rugo yatumye Ubuvuzi bw’ikoranabuhanga bwiyongera mu Rwanda-MINISANTE

Nkuko Minisiteri y’ubuzima ibivuga, abashaka serivisi z’ubuvuzi hifashishwa ikoanabuhanga bikubye inshuro eshanu muri 2021, ugereranije n’umwaka wa 2020, nkuko Ikinyamakuru Tnt kibitangaza.   

Minisitiri w’ubuzima Dr. Daniel Ngamije avuga ko“ Ugereranije umwaka wa 2021 na 2020, abarwayi babonye za serivisi z’ubuvuzi bifashishije ikoranabuhanga bikubye inshuro eshanu.”

Akaba yaratangaje ibi, ubwo uwatangije bene iyi gahgunda y’ubuvuzi Dr Ali Parsa, wanashinze, akaba ari n’umuyobozi Mukuru wa Babylon Health, ku wa 2 Ukuboza 2021.

 

Ubuvuzi bwifashisha ikoranabuhanga bukora nka Babyl mu Rwanda, ku bufatanye n’uRwanda bwatangiye muri 2016, mu rwego rwo korohereza Abaturage kubona ubuvuzi bifashishije ikoranabuhanga.

Dr. Ngamije akaba avuga ko ubu bwiyongere ahanini bwatewe na guma mu rugo yo muri 2020 kugeza na n’ubu.

Yasobanuye ko uku kwiyongera kwatewe nuko hari abantu baba badashaka kumara igihe ku mavuriro, bityo bagahitamo kwifashisha ikoranabuhanga, kuko ngo ari bwo buryo butuma babona serivisi zinoze, bityo bukaba bwunganira uburyo bwari busanzwe.

Kuba hari abakibushidikanyaho, akaba yaravuze ko bagenda babaza impande zombi, baba abarwayi ndetse n’abaganga, no ku miti yagiye yandikirwa abarwayi n’abaganga, mu rwego rwo kumenya niba abarwayi baragiye banyurwa, cyangwa bataranyuzwe.  Bityo, abarwayi benshi bishimira ubu buryo, abakibushidikanyaho  bagerageza bakareba uko bimeze.

Dr. Parsa yavuze ko ashaka kwagura ubu buryo bwo kwegereza ubuvuzi ku baturage, ashingiye ku bikenerwa agenseye ku mu rongo,  Guverinoma izaba yashyizeho.

“Minisitiri w’Intebe Dr Edourd Ngirente  we akaba yaravuze ko azareba ibikenewe n’igihugu, bityo akazatrubwira aho twakwibanda”.

Uruhare rwa Sosiyete nk’iyacu, n’ikoranabuhanga, n’ukorosha iyi serivisi kandi ku giciro kiir hasi”

Muri 2020, Babyl na Guverinoma y’uRwanda basinyanye amasezerano y’imyaka 10, bityo bikazorohereza abaturarwanda hose mu gihugu kuba babona serivisi z’ubuvuzi bifashishije telephone zigendanwa.

Ubu bufatanye kandi ntibuheza n’abafite ubwishingizi mu buvuzi bwa Mutuelle de santé kandi bunakorana n’Ibigo Nderabuzima na za serivise zo gufata ibizamini no kegena ubwoko bw’imiti umurwayi aba akeneye.

Ubu Babyl ikaba ifite abayikoresha basaga miliyoni banditswe, ndeste abasaga miliyoni Imwe bakaba bamaze kuyifashisha mu kwisuzumisha.

 

Yanditswe na Alphonse RUTAZIGWA

 

 

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button