Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruUbuzima

Dr Sabin wayoboraga RBC yahagaritswe by’agateganyo

Dr Nsanzimana Sabin yahagaritswe by’agateganyo ku mwanya w’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (Rwanda Biomedical Center)

Nk’uko itangazo ryo mu Biro bya Minisitiri w’Intebe niryo ryemeje ko uyu muyobozi yahagaritswe kugira ngo abanze yisobanure ku byo akurikiranyweho.

Iri tangazo ntiryasobanuye ibyaha uyu muyobozi, wagaragaye cyane mu bihe by’icyorezo cya COVID-19, akurikiranweho.

Dr. Nsanzimana, mbere yo guhabwa kuyobora RBC, yayoboraga agashami k’iki kigo gashinzwe   kurwanya Sida n’izindi ndwara zandura.

Afite impamyabumenyoi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (masters degree)mu bijyanye n’indwara z’ibyorezo yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse afite n’Impamyabumenyi y’Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Basel mu Busuwisi muri iyo ngeri.

Yabaye umwarimu wungirije muri Kaminuza y’Ubuvuzi rusange, UGHE, ndetse yigishije no muri Kaminuza y’u Rwanda.

 

Yanditswe na MUHIRE  Désiré

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button