Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeaturedUbuzima

Abana bafite ubumunga barasaba ko bakwitabwaho byihariye mu gukingirwa COVID-19

Abana bafite ubumuga ni bamwe mu bari mu byiciro bishobora gufatwa no kuzahazwa na COVID-19. Mu gihe hafashe icyemezo icyo gukigira urubyiruko guhera ku myaka 12 kugeza kuri 18.

Ahenshi abana bafite ubumunga bahabwa akato n’imiryango yabo ibahisha bigtuma batagerwaho na gahunda y’ikingira bituma hakwiye gushyirwaho umwihariko wabo.

Basaba ko hakwiye gahunda yihariye yo kubafasha gukingirwa COVID-19 harimo no kubasanga mu rugo, kugira ngo na bo ubuzima bwabo bushobore guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Ingorane zugarije abana bafite ubumuga n’ingaruka bahura na zo badahawe urukingo rwa COVID-19

Ntakirutimana Robert umwe mu bana ba Uwimana Gisele avunga ko bahangayikishijwe no kuba mama wabo abayeho mu gihe cya Covid-19, kuko usanga nta mwihariko ahabwa kimwe n’abandi bafite ubumunga bwo mu mutwe, bityo Leta yari ikwiye gushyiraho gahunda y’umwihariko kugira ngo bahabwe inkingo zose batazanduza abo babana babo.

Robert Ntakirutimana akomeza avuga ko mama wabo “hari igihe aba yabaye muzima ikindi gihe ugasanga byanze kuko hari ubwo yifata akajya mu muhanda nk’iyo tudahari, bityo tukaba dufite impugenge ko aho ajya hose ashobora kuzahakura icyorezo cya Covid-19”

Uwimana Giselle  ufite ubumuga bwo mumutwe, avuga ko Leta yari ikwiye kubashyiriraho gahunda yihariye yo kubona urukingo rwa COVID-19, kuko asanga batitaweho nta mwihariko bahabwa nk’abafite ubumuga, uretse abana bakiri mubigo barererwamo.

Gisele yagize ati “Rwose mfite impugenge ko bashobora kuzanzanira COVID-19, kandi nkurikije ukuntu numva ifite ubukana ishobora kumpitana, cyane ko ubuzima bwanjye busazwe butameze neza; dore ko njya kugira ubu bumunga bwo kutabona nakoze impanuka zimwe mu ngingo z’umubiri wanjye zikangirika bikanamviramo guhuma amaso yombi.”

Avuga  ko yirirwa mu rugo, abana n’umuryango w’abantu bane kandi bose babyuka bagenda, bakagaruka bamusanga mu rugo; akaba ari yo mpamvu afite impugenge kuko atarakingirwa kandi abavandimwe be bashobora kuzamuzanira icyorezo cya COVID-19,

Ntazinda Emmanuel umwe mu bavukanye ubumuga bw’Amaguru yombi akaba agendera mu kagare,  avuga ko yifuza ko Leta ikwiye kubashyiriraho gahunda iborohereza guhabwa inkigo za COVID-19, kugira ngo na bo babone ubwirinzi nk’uko buhabwa abari mu zabukuru n’abafite izindi ndwara zidakira.

Ntazinda ati “Mbabazwa no kubona kuri Televiziyo n’ahandi bavuga ko hari gahunda yatangiye yo gukingira abanyarwanda, ariko sinumve aho bavuga ko harimo n’abafite ubumunga bakingiye, kandi ari icyiciro cy’abanyarwanda b’intege nke.”

Nyinawumuntu Marie Chantal, umubyeyi wa Ntazinda Emmanuel na we avuga ko aterwa impugenge n’uko umwana we adahabwa urukingo rwa COVID-19, kandi adafite ubuzima bwiza bitewe n’ubumunga bwo kutabona afite.

Nyinawumuntu ati “nk’ubu asigaye arwara ngahangayika nkeka ko arwaye COVID-19 kuko n’ubusanzwe ubuzima bwe bwashegeshwe n’impanuka yakoze, ari na yo yamuzaniye kumugara akavamo amaso yombi ndetse n’izindi ngingo z’umubiri we zikangirika.”

Hakwiye gahunda yihariye igenewe abafite ubumuga mu gukingira COVID-19 

NTIBANTENDERA Elissam Salim, Umuyobozi wa Collectif Tubakunde, avuga ko hari abafite ubumunga bakingiwe n’ubwo atari bose. Asaba inzego zibishizwe ko bakora ibishoboka n’abandi bafite ubumuga bagahabwa inkingo kugira ngo bakomeze kugira ubwirinzi, nk’abandi banyarwanda.

Ntibantendera akomeza avuga ko ku ikubitiro ku bufatanye na RBC bakoranye mu gukingira abafite ubumunga, n’ubwo kimwe n’abandi batabonye inkingo ari benshi.

Asaba abafite ubumunga batarabona inkingo za Covid-19 kugana amashyirahamwe abashinzwe ndetse n’inzengo z’ibanze kugira ngo babafashe kubona ubufasha.

Niyingabira Julien, umukozi wa RBC ushinzwe itumanaho avuga ko ku ikubitiro abafite ubumunga bari mu bo babanje gukingira, n’ubwo atari bose, cyane ko inkingo zari nke cyane. Avuga kandi ko bateganya kongera gukingira abandi mu gihe hazaba habonetse izindi nkingo.

Ati “Dufatanyije n’amashyirahamwe y’abafite ubumunga bose mu Rwanda, turifuza ko tuzabashyira hamwe tubakingire n’ubwo nta mibare ifatika dufite y’abamaze gukingirwa ndetse n’abatarabona inkingo.”

Hashize igihe nta barura ry’abafite ubumuga rikorwa kuko riteganyijwe mu mwaka wa 2023 ariko ibarura ry’abafite ubumuga mu Rwanda riheruka mu 2012 ryagaragaje ko abantu 446,453, ari bo bafite ubumunga hatarimo abana bari munsi yimya itanu kuko baba bashobora gukira.

Mu Rwanda, icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ubuzima bw’abana n’imiryango yabo. UNICEF irimo gukorana n’impuguke mu buzima mu kugaragaza amakuru y’ukuri afasha gutsinda ubwoba, mu kugeza ku babyeyi, abarezi n’abarimu inama n’ubufasha byizewe.

 

Yanditswe na Emmanuel SAFI

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button