Intiti y’Umunyarwanda yahembewe guhanga udushya mu buvuzi bw’indwara z’umutima
Ikoranabuhanga ryatangijwe n’umunyarwanda rikitwa “Tele radiology,” ugenekereje bisobanura ubuvuzi bw’indwara z’umutima hifashishijwe iya kure ndetse na Artificial Intelligence Platform (AI) ubucabwenge.
Ibi byakozwe na Audace Mukeshimana, wanegukanye igihembo cyitwa Health Tech Hub Africa, ikigo kigamije kwihutisha ikoranabuhanga kiri I Kigali mu Rwanda.
Bimwe mu bigize iki gihembo, birimo amadolari ya Amerika 30.000.
Iri koranabuhanga ryifashishwa mu gusuzuma hifashishijwe ubucabwenge, (Artificial Intelligence) (AI), kureba indwara binyuze mu mafoto aba yafashwe na Radiyo.
Mbere yuko gikoreshwa, kizabanza kongera kugeragezwa, cyongererwe ubushobozi, mu bitaro bya Leta kimaze kwemezwa n’inzobere mu buvuzi.
Iryo geragezwa no kongererwa ubushobozi bizakorwa mu gihe cy’umwaka, bikorerwe muri Health Tech Hub Africa.
Iri koranabuhanga ryatangiye muri 2019, ubwo Mukeshimana yasozaga amasomo ye y’ikiciro cyambere cya Kaminuza (lisansi) muri kaminuza ya Massachusetts Institute of Technology muri Leta Zune Ubumwe za Amerika
Ubwo yari asoje amasomo, yatangije isosiyete Insightiv tech, nuko yisunga inshabwenge zo mu Rwanda mu rwego rwo kugera ku cyifuzo cye. Nk’uko bitangazwa na KT PRESS
Dr Jean Nshizirungu , ushinzwe radio mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal ni umwe mu bagize uruhare muri iri koranabuhanga Teleradiology na AI pratform.
Yagize ati”Ubu bucurabwenge (artificial intelligence) ntibuje gusimbura abaganga, ariko buzajya bubafasha. Dufite abakoresha radiyo bake mu gihugu, bityo iri koranabuhanga rikaba riziye igihe, kuko bazajya baryifashisha, mu kumenya ko umurwayi afite indwara z’imitima hakiri kare na za kanseri z’ibere, bityo zikavurwa hakiri kare zigakira,”
“Iri koranabuhanga rizakora akazi kenshi, kandi rikazanorohereza abaganga mu rwego rwo kvura abarwayi benshi barwaye indwara z’umutima, izi ndwara zikaba zifata ibice bitandukanye by’umutima.
Nkuko Dr Evariste Ntaganda, ushinzwe indwara z’umutima muri Rwanda Bio Medical Center (RBC), ngo hari indwara nyinshi z’umutima, zibasira ibice binyuranye by’umutima biba birwaye.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima rigaragaza ko abantu miliyoni 17,9 bapfa bazize indwara z’umutima buri mwaka. Muri aba, 80% by’izi mfu ziba mu bihugu bikennye, harimo n’u Rwanda.
Imibare yakusanijwe mu Rwanda ikaba igaragaza ko muri 2018 na 2019, mu byateye imfu nyinshi, indwara z’umutima zari ku isonga. Muri izi mfu, 40% zari zishingiye ku ndwara zitanduza muri rusange. Indwara z’umutima ahanini zikaba ziterwa n’umuvuduko w’amaraso na diyabete.
Mu bandi bahembwe harimo Afia Pharma, ikigo gjcuruza imiti hifashishijwe ikoranabuhanga, uwagatatu akaba ari Kralah tech Company yo muri Kameruni, na sosiyete yo muri Nigeria yavumbuye uburyo hifashishwa ikoreanabuhanga mu korohereza umurwayi.
Mu baje ku isonmga, uwambere yegukanye US$ 30000, abandi bahembwa 200000 buri muntu.
Yanditswe na Alphonse RUTAZIGWA