Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeatured

Hari abatangabuhamya bagize ihungabana bibagirwa ibyo babonye muri Jenoside

Murubanza rwa Muhayimana Claude rumaze ibyumweru bibi rubera Ipari mu Bufaransa, abatangabuhamya bamwe bibagiwe ibyo babonye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

Me Karongozi André Martin wa (partie civile), avuga ko hashize imyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye bivuze ko ari igihe kirekire cyane bityo ko nta gitangaza gihari kuba yakwibagirwa amakuru yatanze cyagwa se akaba yakwibagirwa bimwe mu byo yabonye, ntabwo ari igitangaza kuko abeshi bahuye nihugabana kubera ibyo bakorerwanga n’Interahamwe.

Umusaza wari umushofere wa maneko Ku kibuye, ibyo yabonye byaramugarutse ahura n’ihungabana ararwara, ikindi nuko afite ikibazo cy’uburwayi cyane ko anywa imiti kubera ikibazo cy’ihungabana yagize mu gihe cya jenonoside, ikindi ashobora kuba yaragize ubwoba kuko ashobora kuzabazwa byinshi.

Muri uru rubanza ruzasozwa tariki 17 Ukuboza uyu mwaka, biteganyijwe ko urukiko ruzumva abatangabuhamya 50, barimo 15 bazava mu Rwanda. Claude Muhayimana aramutse ahamwe n’ibyaha, yahanishwa igifungo cya burundu, nk’uko biteganywa n’amategeko yo mu Bufaransa.

Uru ni urubanza rwa gatatu rugiye kuburanishirizwa mu Bufaransa Abanyarwanda baregwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu zindi ebyiri zabanjirije uru, abagabo 2 bahoze ari ba Burugumesitiri mu Rwanda bahanishijwe igifungo cya burundu, naho Pascal Simbikangwa wari Kapiteni mu ngabo za FAR ahanishwa gufungwa imyaka 25.

Mu ruzinduko Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yagiriye mu Rwanda mu mpera za Gicurasi uyu mwaka, yasezeranyije Abanyarwanda ko igihugu cye kitazakomeza kuba indiri y’abicanyi, ko rero igihe kigeze ngo bashyikirizwe inkiko.

Abajenosideri baba mu Bufaransa  bamenye ko ari ikibazo cy’igihe gusa, ko amaherezo bazaryozwa ubugome bwo guhekura igihugu cyababyaye.

Bamwe mu bakekwao bari aho mu Bufaransa ni Agatha Kanziga, umugore wa Yuvenali Habyarimana, Padiri Wenceslas Munyeshyaka, Col Laurent Serubuga, Gen. Aloys Ntiwiragabo, Laurent Bucyibaruta, n’abandi bihishahisha mu duce tunyuranye tw’icyo gihugu.

Safi Emmanuel

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button