Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeatured

Abavoka bo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba uramagana icyemezo cya Kenya cyo guheza Abavoka bo mu Rwanda

Nkuko Ikinyamakuru The New times kibitangaza, Urugaga rw’Abavoka bibumbiye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba baranenga icyemezo cyafashwe n’Inteko ishingamategeko ya Kenya, cyo guheza Abavoka bo mu Rwanda no mu Burundi, bakababuza gukorera muri Kenya, aho bafashe icyo gikorwa nko gukoma mu nkokora Ubumwe bw’Akarere.

Uyu Muryango uvuga ko ibyakozwe na Kenya bibabaje, kuko bibangamira Ubumwe bw’Umuryango ndetse n’isoko rusange ry’Akarere.

“Twabimenyeye mu itangazamakuru ko Inteko ya Kenya yarimo kwiga ukuntu bahindura amategeko  yagize ingaruka ku Banyarwanda n’Abarundi bakora umurimo nk’Abavoka bafite ubushobozi bwo gukorera muri Kenya.”

 Itangazo ryongeyeho ko kuba icyemezo nka kiriya cyafashwe, ari indi ngorabahizi ije yiyongera ku zari zisanzwe zibogamira ubumwe bw’Umuryango, dore ko n’ubundi bitari shyashya, bagasaba ko inzego zibishinzwe kuba babihagarika.

 “Mu rwego rw’amategeko  birazwi ko hari ugushyira ukizana mu rujya n’uruza rw’abakozi na za serivise, no gusaba ibihugu bigize Umuryango guha gaciro za dipulome, harimo n’Abavoka,” Bernard Oundo, Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Urugaga rw’Abavoka mu Muryango rukaba rwanabeshyuje ibyavugwaga na Kenya ko abaturage bayo batemererwa gukorera mu Rwanda.

“Kenya ikaba ivuga ko Abavoka bayo btajya bemererwa gukorera mu Rwanda no mu Burundi. Ibi bihabanye n’ukuri, kuko Abavoka bahakorera, kandi  abenshi bamaze igihe bakorera mu Rwanda no mu Burundi,” nkuko itangazo ribigaragaza

Amategeko y’ibihugu byombi yemerera Abavoka babanyamahanga kubikoreramo, nkuko itangazo ribigaragaza,

Moise Nkundabarashi ni Perezida w’Urugaga Nyarwanda rw’Abavoka yagize ati: “Twari twaremeranije ko hajyaho (EALS), dukorana n’uhagarariye urwego rwabo mu by’amategeko, bityo twamagana kiriya cyemezo, bityo tukaba twishimira ibyo twakoze, mu rwego rwo kutishimira ibyo bakoze”.

Rutazigwa Alphonse

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button