Icuruzwa ry’abantu rimaze gufata indi ntera mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bityo Komiti y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ishinzwe gukemura amakimbirane ikaba ihangayikishijwe n’ubwiyongere bukabije.
Intumwa ya rubanda Fatuma Ndangiza, akankurira akanama gashinzwe gukurikirana iki kibazo yahamagariye abashinzwe gufata ingamba mu Karere kutajenjekera iki kibazo, aho yavuze ko ibi bishobora gusubiza inyuma intambwe yari yaratewe mu kugarura amahoro n’umutekano.
Muri Gashyantare 2021, Komite yavuze ko mu myaka icumi ishize, icuruzwa ry’abantu ryakorwaga mu rwego rwo gushaka abantu bakorera ubusa no gushora abantu mu bikorwa by’ubusambanyi, kuko ngo byabinjirizaga amafaranga menshi, ibi bikaba byaraberaga ku isi yose.
Abagore bakuze n’abakobwa akaba aribo borohera aba bagizibanabi, ubu kandi bikaba byoroha, kuko bifashisha imbuga nkoranyambaga muri ibi bikorwa bitemewe n’amategeko.
Mu Rwanda, mu gihe cy’imyaka itatu ishize, habaye bene ibi byaha 119, nkuko urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza (RIB) rubigaragaza.
Ibyo byaha byafatiwemo abantu 215, muri aba, 165 bari abagore na ho abagabo bari 59.
Icyorezo cya korona virusi n’ihindagurika ry’ibihe bikaba byarabitije umurindi, mu rwego rwo kongera umubare w’abantu bashorwa mu bikorwa by’ubucakara n’ubusambanyi, nkuko za raporo n’inzobere zibigaragaza
Ingamba nka guma mu rugo n’izindi, byatumye abantu benshi batakaza akazi no gufunga imipaka, icyorezo cyongereye cyane ishimutwa ry’abantu, bityo bikoma mu nkokora uburyo bwo kukirwanya, hagamijwe kubageza mu mu butabera ndetse no gufasha abo icyo cyaha cyagizeho ingaruka.
Nkuko Raporo ya Reuters ibigaragaza, za Guma mu Rugo, kutabona akazi, n’izindi ngorane zishingiye ku bukungu bityo bikaba ari byo bituma abantu bagwa mu mutego w’izo nkozi z’ibibi.
Mu bice bimwe by’isi, ihindagurika ry’ibihe ryateje imyuzure, n’amapfa, nuko bituma abakozi bo mu byaro bavayo, bityo bagera mu Mijyi bakagwa mu mitego y’ibyo y’abo bagizi ba nabi.
Alphonse RUTAZIGWA