Abafite ubumuga bongerewe igihe bamara bakora ikizamini cya Leta
Imibare itagazwa n’Ikigo gishinzwe ibizamini no kugenzura amashuri, NESA, ivuga abanyeshuri bose batangiye iki kizamini aro 202, 967 barimo bafite ubumuga.
Akayezu Anne ni umwe mu bafite ubumuga bw’ingingo wakoreye kuri St Dominiko akaba asanzwe yiga ku Kigo cy’amashuri abanza cya Muhororo Angels School yabwiye Abanyamakuru ko yiteguye neza gukora ikizami gisoza amashuri abanza.
Ati “Niteguye neza gukora ikizami gisoza amashuri abanza neza kuko nasubiyemo neza kandi twasubije ibyabanjije gukorwa n’abakuru bacu, ikindi ubu dufite umwanya uhagije wo gukora”.
Dr Bernard Bahati, Umuyobozi mukuru mu kigo cy’igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) avuga ko abana bafite ubumuga bahabwa ibyo bakeneye kugira ngo bakore ibizamini neza kandi banongerewe igihe kitarenze isaha.
Ati “Kubera ko abana baba bafite ubumuga butandukanye ni nako babasha kworoherezwa gukora ikizami, ubu mu mabwirizwa agenga ibizami bya Leta bivuga ko umwana ufite ubumuga wese yongererwa igihe cyo gukora ikizamini kitarenze isaha”
Muri Rusange abazakora ikizami mu mashuri abanza ni 202,967 , abo mu kiciro cy’amashuri yisumbuye ni (Ordinaly Level) kizatangira tariki 25 Nyakanga kizasozwe ku ya 01/08/2023, ni 131,535, mu mwaka wa gatandatu yisumbuye na cyo kizatangira ku tariki 25 Nyakanga kizasozwe ku ya 04/08/2023 bo ni 48,674 .
Abazakora ibizamini mu mashuri nderaburezi (TTC) ni 3,994 naho abazakora ibizamini mu masomo yigisha imyuga n’ubumenyingiro (TVET) ni 28,196.
Abanyeshuri bose bazakora ibizamini bya Leta, kuva ku mashuri abanza kugeza ku basoza amashuri yisumbuye, bose hamwe ni 415,366.
