Bamporiki Edouard: Gufatirwa mu cyuho bimuhagarikishije mu mirimo yari ashinzwe
Ni umwanzuro byemejwe ko wafashwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda nkuko abyemererwa n’amategeko, nkuko bigaragara muri iri tangazo ryashyizwe ahabona n’ibiro bya minisitiri w’intebe saa kumi n’imwe n’iminota mirongo ine n’itandatu zo ku mugoroba wa tariki 05/05/2022.
Kuva mu gicamunsi cyo kuri iyi tariki ya 05/05/2022, byanuganugwaga ko Honorable Bamporiki Edouard atabonetse aho yagombaga gutanga ikiganiro mu muhango wo kwibuka abahoze ari abakozi ba MIJEUMA, Minisiteri yari iy’urubyiruko n’amashyirahamwe, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko yaje kubura ku munota wa nyuma asimbuzwa Nkusi Deo.
Gusa, I saa moya n’iminota itandatu z’umugoroba wa tariki ya 05/05/2022, Urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza (Rwanda Investigative Bureau) rwahamije ko Bamporiki Edouard akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibindi bifitanye isano nayo, ariko ko afungiwe mu rugo iwe.
Ku mbuga nkoranyambaga, Bamporiki yaherukaga kwandikaho amagambo agira ati “Ubwenge buzi ubwenge”, mu butumwa yasangije abamukurikira Saa 23:36 mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 4 Gicurasi 2022.
BAMPORIKI Edouard azwi ate?
Afatwa nk’umuntu uzi kuganira, yigeze kwitangaho urugero ashishikariza urubyiruko kuvana amaboko mu mifuka bagakorera amafaranga, asobanura ukuntu yashoye ibiceri 300 Frw none akaba ageze kuri miliyari 1 Frw; ibintu byafashwe nk’ibigamije gutera umwete urubyiruko, bamwe babigira igitaramo kuri twitter.
Abatavuga rumwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda bakunze kumwibasira banenga ingero yakundaga gutanga mu birebana n’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.
Ni muntu ki?
Bamporiki Edouard, yavukiye mu karere ka Nyamasheke tariki 24/10/1983.
Yari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco kuva tariki 04 Ugushyingo 2019 mu mpinduka zakozwe n’Umukuru w’Igihugu.
Ni umwanya yahawe avuye ku buyobozi bw’Itorero ry’Igihugu, umwanya yagiyeho Kuva tariki 30 Kanama, 2017, nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu kuri manda ya perezida ya gatatu.
Hari hashize imyaka ine Bamporiki ari Umudepite mu nteko ishinga amategeko kuko yinjiyemo mu w’2013.
Ni umwanditsi w’ibitabo, umunyabugeni mu ikeshamvugo, umukinnyi wa filimi, umunyakuri n’intiganda mu nshingano z’ubuyobozi.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu by’amategeko yakuye muri Kaminuza yigenga ya ULK.