Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeaturedUbukunguUbumenyi

Umurimo: COTRAF-RWANDA imaramaje kubahisha umukozi mu Rwanda.

Kuri iyi tariki ya 16/05/2022, nibwo hatangijwe ku mugaragaro gahunda y’umushinga ugiye kumara imyaka itatu ukora ibikorwa byo kwimakaza ibiganiro mbonezamyumvire ku murimo hagati y’abakozi n’abakoresha, hagamijwe inyungu za bombi n’iterambere rusange ry’umunyarwanda, umushinga watangiye gushyirwa mubikorwa kuva tariki ya 01/05/2022.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zifite aho zihurira n’umurimo, uburenganzira bw’abakozi kimwe n’abahagarariye delegasiyo y’ibihugu by’ubumwe bw’uburayi.

MWAMBARI Faustin, ushinzwe umurimo muri MIFOTRA (Hagati)

Bwana MWAMBARI Faustin ushinzwe umurimo muri minisiteri y’umurimo n’abakozi ba leta yashimiye umuryango w’ibihugu by’uburayi n’ubuyobozi bwa Fredrich Ebert Stiftung (FES) ku bw’umushinga ugamije kuzamura biruseho agaciro k’umukozi mu Rwanda, asaba COTRAF-Rwanda kwizera ko minisiteri y’umurimo itazabatererana.

Yagize ati:’’Mu izina rya minisiteri y’umurimo mu Rwanda, turabizeza ubufatanye butaziguye muri uyu mugambi mwiza wo kwimakaza ibiganiro hagati y’umukozi n’umukoresha, ku bw’iterambere rirambye ry’umukozi.’’ Mu kiganiro yatanze, yasobanuye ko minisiteri y’umurimo hari gahunda nyinshi yashyizeho zigamije ko umukozi agira agaciro, ariko ko bamwe mu bakozi batanasobanukiwe amategeko abarengera, bityo ko muri iyi gahunda y’imyaka itatu COTRAF-Rwanda yazabahugura bakamenya uburenganzira bwabo.

Eric NZABANDORA,Perezida wa COTRAF-RWANDA (ibumoso bwa Minisitiri w’umurimo mu Rwanda, Hon. RWANYINDO Fanfan)

Muri uyu muhango, NZABANDORA Eric; perezida w’impuzamasendika COTRAF-Rwanda yabwiye abari bitabiriye uyu muhango ko mu bakozi hakirimo icyuho ku bumenyi bw’amategeko abarengera kandi ko kutamenya uburenganzira bwabo bituma bamwe bivutsa amahirwe yo kubuharanira.

Yasobanuye ko mubyo uyu mushinga uzamarira abakozi muri iki gihe cy’imyaka itatu harimo no kubafasha kumenya uburenganzira bwabo no gufasha abakoresha kumenya ko umukozi ufashwe neza ari we utanga umusaruro, ati:’’Muri iki gihe COTRAF-Rwanda igiye kubakira abakozi ubushobozi buzatuma abakoresha bababonamo agaciro n’umumaro, ibintu bizatuma abakoresha nabo babona ko gufata neza abakozi ari byo biteza imbere ibigo bakorera.’’

Ubwo yatangaga umucyo ku ngingo zasobanuwe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye uyu muhango, yagize ati:’’ Mu gihe dushyira mu bikorwa uyu mushinga, hazabaho no gukora ubushakashatsi bugamije kumenya neza imiterere y’ibibazo umukozi ahurira nabyo mu kazi ke ka buri munsi, kandi tuzibanda mu bakorera mu bigo by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu cyayi, mu burezi n’ahandi

Nyakubahwa Nicola Bellomo, uhagarariye umuryango w’ibihugu by’ubumwe bw’uburayi mu Rwanda

Ambasaderi w’umuryango w’ibihugu by’ubumwe bw’uburayi Nyakubahwa Nicola Bellomo, mu ijambo rye yagize ati:’’Mu mirimo,ni byiza kwita ku burenganzira bw’abakozi ariko cyane cyane Urubyiruko, abagore ndetse n’abafite ubumuga kuko nibo usanga bahohoterwa nyamara ari bo bari bakwiriye kwitabwaho cyane bitewe n’uruhare bagira mu mibereho myiza ya buri sosiyete”.  Yungamo ati:’’ Tunejejwe no gushyigikira ibiganiro bigendereye kubungabunga imibereho y’umukozi himakazwa amategeko arengera umukozi mu Rwanda nkuko biri ku rwego mpuzamahanga”.

Ibi n’ibindi bitekerezo byatangiwe mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro umushinga ugiye gushyirwa mu bikorwa n’impuzamasendika COTRAF-Rwanda ku bufatanye n’ikigo cy’abadage Fredrich Ebert Stiftung, ku nkunga y’umuryango w’ibihugu by’iburayi.

COTRAF-Rwanda, ni urubuga rw’umurimo n’ubuvandimwe bw’abakozi bakorera mu Rwanda, rwavutse tariki 15/03/2003. Intumbero ya COTRAF-Rwanda ni uko akazi umukozi akora kamuhesha agaciro.

 

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button