Kuva tariki ya 13 Kamena, 2022, inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 ni zo zigenzura umujyi wa Bunagana; umwe mu migi mito Uganda ihuriyeho na repubulika ya demokarasi ya Congo, mu burasirazuba bushyira amajyarugu y’iki gihugu.
Uwo munsi wabereye mubi benshi mu baturage b’uyu mugi kuko baraye babaye impunzi mu gihugu cya Uganda, ubuhunzi baherukaga mu myaka icyenda ishize kuko bari bafite agahenge kuva mu mwaka wa 2013 ubwo M23 yahungiraga Uganda.
Mugitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 20 Kamena, 2022, Ahagaze mu biro by’abakozi ba gasutamo muri Bunagana, Umuvugizi w’inyeshyamba za M23 yakoze video azengurutswe n’abamurinda, ahamagarira abahungutse gukomeza gutahuka ngo kuko bazabacungira umutekano muburyo bwose.
Yagiraga ati:’’Uyu munsi twakoze igikorwa cyo gufungura umupaka w’ibihugu byombi hano I bunagana, ubu niho turi,Tugiye gufungura uyu mupaka, kandi ubuyobozi bwacu bukuru bwanzuye ko abaturage bataha. Nimwitegereze abantu bari gutahuka kandi turashaka ko bataha mu mahoro, tunabasezeranya ko tuzabarinda nyabyo. Ni ababyeyi bacu, batubaniye neza mu gbihe by’amage, abana baritegura gukora ibizamini bisoza amashuli abanza n’ayisumbuye, ni ku bw’izo mpamvu uyu mupaka tugiye kufungura ku mugaragaro. Murakoze cyane.”
Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yaherukaga kuvuga ko izi nyeshyamba kuva zafata uyu mugi wa Bunagana zawejeje zisahura amazu ba nyirayo basize bakinze; ibintu izi nyeshyamba zitera utwatsi zivuga ko iyo ari ingeso zitagira, ko ahubwo ibikorwa by’ubusahuzi bigirwa n’izi ngabo z’igihugu.
Tariki 16 Kamena, 2022, hari inkuru zari ziriwe ku mbuga nkoranyambaga zivuga ko Umuvugizi w’izi nyeshyamba Major Willy NGOMA yari yatawe muri yombi ndetse ko zatakaje uwo mugi, gusa muri icyo gicamunsi, yakoze video igaragaza ko bari bagifite umujyi wa Bunagana, anemeza ko batazawuvamo bitewe n’uko bawufashe bagamije ubwirinzi kubera ibitero bagabwagaho n’ingabo za leta nubwo bo basaba ibiganiro bigamije kubahiriza amasezerano basinyanye.
Umupaka wa Bunagana ufunguwe hanakirwa abatahuka mu byabo uyu munsi tariki ya 20/06/2022, umunsi abakuru b’ibihugu by’uburundi,Uganda, Tanzania,Sudani y’’epfo na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo bahuriye I Nairobi muri Kenya mu biganiro bigamije guhembura umubano muri aka karere no kunoza ingamba zateza imbere akarere k’afurika y’uburasirazuba.
M23 ni umutwe w’abarwanyi bavuga ko beguye intwaro bagamije kwimakaza amahoro n’umutekano, ngo igihugu cya repubulika ya demokarasi ya Kongo cyerekeze mu iterambere.
Iri zina urikomora ku masezerano basinyanye na leta ya president Joseph Kabila ubwo bemeraga kwinjira mu ngabo za leta ariko ibyo barwaniraga bigatangira gushyiirwa mu ngiro, hari tariki 23 Werurwe 2009, izi nyeshyamba zicyitwa ARC, mu mutwe wa politiki witwaga CNDP.
Bimwe mu byo basabaga harimo
-Kwinjizwa mu gisirikare cya leta,
-Kugira uruhare mu guhashya imitwe y’abarwanyi mva-mahanga nka FDLR na ADF-NALU
-Gutanga batayo 2 zagombaga kuvangwa na batayo zindi ebyiri za leta bagakorera mu burasirazuba bahazana amahoro n’ituze mu gihe cy’imyaka itanu mbere yo kujyanwa mu bindi bice by’igihugu
-Gufasha leta ya Congo hucyura impunzi z’abanyekongo bamaze imyaka isaga 20 mu nkambi mu Rwanda na Uganda ndetse n’ibindi.
Ni amasezerano yashyizweho umukono n’abaperrzida bo mu bihugu bigize aka karere k’ibiyaga bigari, ndetse n’ubunyamabanga bwa L’ONU bwari buhagarariwe na Olusegun Obasanjo, wahoze ari perezida wa NIGERIA.
Mu mpande zitandukanye za Repubulika ya demokarasi ya Congo ubu harumvikana imyigaragambyo igamije guhutaza abavuga ururimi rw’ikinyarwanda ndetse bamwe barishwe.