Rwamagana: Abo mu miryango 160 itishoboye barashimira BRD yabakuye mu kizima
Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda, BRD yacaniye imiryango 160 itishoboye, hifashishisjwe ingufu z’imirasire y’izuba.
Ni muri gahunda iyi banki yise “Cana Challenge”, imiryango yacaniwe ni iyo mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Nyagahengeri, kuri uyu wa Kane tariki 21 Mutarama 2022,
BRD itangije iki gikorwa mu gihe yari imaze ukwezi ikusanya amafaranga mu Banyarwanda ndetse n’ibigo bitandukanye kugira ngo ibashe kugera ku ntego yiyemeje yo gucanira imiryango ibihumbi 10.
Muri iyi gahunda, BRD yishyurira umuturage ibihumbi 100 Frw, na we akiyishyurira ibihumbi 15 Frw, nyuma akagezwaho amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
Umuyobozi wa BRD, Kampeta Sayinzoga, yavuze ko ukwezi kwa Mutarama kuzarangira bamaze gucanira ingo 1500.
Yagize ati “Tunejejwe n’uko mu gushyira mu bikorwa gahunda ya ‘Cana Challenge’ tumaze ukwezi dukusanya amafaranga ava mu Banyarwanda, inshuti z’u Rwanda n’ibigo bitandukanye. Uyu munsi twatangiye gushyira imirasire ku nzu z’abagenerwabikorwa. Uyu munsi hamaze gucanirwa ingo 160.”
Iyi gahunda izafasha mu kubungabunga ibidukikije kuko wasangaga hari abaturage bacana inkwi kugira ngo baboneshe mu nzu babamo.
Yongeyeho ko amafaranga bamaze gukusanya agera kuri 80% y’ayo bifuzaga ndetse kuri ubu ashobora gucanira ingo ibihumbi umunani, anashimangira ko muri Werurwe bazaba bamaze gucanira ingo ibihumbi 10.
Nirere Yvonne wo mu Kagari ka Kibare, Umurenge wa Nyagahengeri, Akarere ka Rwamagana, wahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, yavuze ko yishimiye kuba avuye mu icuraburindi.
Yagize ati ” Iki gikorwa nacyishimiye kubera ko nari nsanzwe mbayeho nabi, iwanjye ari mu mwijima ubona bibabaje n’abana batishimye kuko batabashaga kwiga neza kubera kubura urumuri cyane cyane ko babonaga ko nta n’ubushobozi mfite bwo kuzageza iwanjye amashanyarazi.”
Yakomeje avuga ko yishimye cyane kuko atazongera kujya agura peteroli ya buri munsi ndetse n’abana be bazajya babasha gusubira mu masomo bibafashe gutsinda neza.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, we yavuze ko muri iyi Ntara, abaturage barenga gato 70% ari bo bashobora kubona amashanyarazi anashimangira ko ‘Cana Challenge’ izatuma umwaka wa 2024 ugera Abanyarwanda bose bamaze kuyabona.
Ati “Twabihaye agaciro gakomeye kuko ari umuhigo uri mu gahunda yo kugeza amashanyarazi kuri bose muri 2024 kandi na none tunavuga y’uko ibikorwa nk’ibi bizabyihutisha.”
Muri iyi gahunda ya ‘Cana Challenge’, Banki ya Kigali na yo yatanze amafaranga azacanira ingo 1000.