Aba baravuga ko akenshi bafatwa nk’abadashoboye aho kureberwa mundorerwamo y’ubumenyi mu gihe ngo rimwe na rimwe mu bizamini bashobora no kurusha amanota abadafite ubumuga. Kuri bo ngo uko bagaragara si igishushanyo mbonera cy’ubushobozi bwabo.
YANKUNZE Richard ni umusore w’imyaka 26. Atuye mu karere ka Gasabo mu mujyi wa kigali. Afite imyamyabumenyi mu icungamutungo yakuye muri kaminuza y’u Rwanda mu w’2017.
Mukiganiro yagiranye na www.purenews.rw, yavuze ko mu myaka 5 ishize yakoze ibizami inshuro zirenga 10, ariko ababazwa nuko atamenya niba yaratsinze cg yaratsinzwe umwaka ugashira undi ugataha agakomeza gusaba akazi aho abonye umwanya yibonamo,ariko ntiyimwe cg ngo ahabwe amanita yabonye mu kizamini, kuburyo kuri we ngo icyizere kimaze kuyoyoka.
Yagize ati”njyewe narangije kaminuza 2017, nageze hano hanze mbona umuntu kubona akazi ufite ubumuga bigoye kuko baturebera mu miterere ntibareba ubumenyi dufite,akazi ndakabura kuburyo ubu aho bigeze naratuje. Mpora niruka nshaka akazi. Napulayinze ahantu henshi yewe hari naho nagiye njyana n’inshuti zanjye zidafite ubumuga tugakora bo bakabona amanota abemerera gukomeza akazi ariko njye simenye niba natsinze cyangwa natsinzwe nkabona rero imbogamizi ari uko mfite ubumuga. Si njye gusa ahubwo na bagenzi banjye twarangirije rimwe yewe nabarangije nyuma yacu ntibyoroshye kubona akazi mu gihe ufite ubumuga’’.

NGABONZIMA F.Xavier; ni umunyeshuli wiga uburezi bugereranya (Comparative education) mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza(PhD). We avuga ko Abafite ubumuga nabo bashoboye. Ati:’‘Disability is not inability” si imvugo gusa. Bariga, bagatsinda,kandi ku isoko ry’umurimo bafite ubushobozi butuma bahangana n’abadafite ubumuga. Umuntu niba yarize agahangana agatsinda, ni ikigaragaza ko ibyo yatsindiye mu ishuli akaba yanabitsindiye mu kizamini cy’akazi bitamunanira akagezemo.”
YANKUNZE Richard avuga ko kwiga ntacyo bimumariye kimwe na bagenzi be bafite ubumuga, niba ku isoko ry’umurimo bavangurwa mu buryo buziguye, akazikagahabwa abadafite ubumuga rimwe na rimwe banagiraga amanita make muishuli ubagereranyije n’aba bafite ubumuga.
Ikindi abafite ubumuga bagaragaza nk’imbogamizi nuko mu buryo bwo gusaba akazi, hari aho basabwa kugaragaza ubwoko bw’ubumuga umuntu afite, ibintu bavuga ko bituma baracitse intege zo kujya guhatana kuko babona ikigenderwahp Atari ubumenyi ahubwo ari ikimero. (uko umuntu ateye/agaragara)
Richard yagize ati”njyewe ku giti cyange nkufite ubumuga ngiye kwapulayinga nkabonaho ko bakubaza ko ufite ubumuga nshatse nareka kugasaba kuko iriya ni imbogamizi. Mpita niyumvisha ko usoma za documents azabona ko mfite ubumuga ntanite ku bumuga mfite ahubwo iyo document yawe ahita ayiburizamo”
Ibi ngo bigira ingaruka kubafite ubumuga kuko usanga bahora mu bukene budashira yewe rimwe na rimwe bigatuma bamwe bishora mu gusabiriza kandi barize.
Barifuza ko byahinduka bakitabwaho, bagafatwa kimwe n’abandi kuko bize kandi ibyo bize bakabibonera impamyabumenyi ndetse n’igihugu cyabarihiriye minerivale kibitezeho umusaruro, bityo rero iyo batabonye akazi ngo bakore biteze imbere baba bahombeye n’igihugu.