Barimo NGABONZIMA François Xavier, umukandida rusange ariko ufite umutima, ubushake n’ubushobozi byihariye.
Ni we mukandida rukumbi w’umushakashatsi ku burezi by’umwihariko Uburezi bugereranya, akaba umukozi uzi gukora yuzuzanya n’abandi .
Yifitemo ubushobozi bwo kuboneza inshingano ze mu nyungu za rubanda, kuko atari impano gusa ahubwo ari no mu bakenetse amashuli kuko ubu ari umushakashatsi n’umunyeshuli mu cyiciro giheraheza ayigwa n’abantu.
Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Burezi yavanye mu ishuli ndemabarezi rya KIE.
Yibitseho impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu Burezi Bugereranya (Comparative education/Education Comparée) yavanye muri kaminuza ya Zhejiang Normal University.
NGABONZIMA François Xavier afite ubumenyi buzamufasha gutanga ibitekerezo-ngiro no kujya inama byose biganisha ku kurushaho guharanira uburezi bisubiza ibibazo no kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi. Ibyo bizaha abana bacu ubushobozi bwo kuba n’intiti mu bumenyi, ubumemenyingiro ndetse n’ubukesha.
Yabaye umushakashatsi mu kigo cyitwa Techsophia s.r.o mu Bushinwa ndetse no muri European Institute for Educational and Psychological Research muri Repubulika ya Ceki (Czech Republic).
Afite ubunararibonye mu bushakashatsi ku burezi bw’amashuri y’inshuke cyane cyane ku mikoreshereze y’ikoranabuhanga mu gutegura abana kujya mu mashuri abanza (School Readiness). kandi mwibuke ko tugira umugani uvuga ko “Umwana apfira mu iterura” biganisha kukuvuga ko ari naho yakirira, bityo , nguyu umusore uzazana icyerekezo cyiza mu hazaza h’abana b’abanyarwanda.
Afite ubumenyi ku bintu birenga 40 bifite aho bihurira n’uburezi, imiyoborere, ubuzima bwo mu mutwe; kwiga, kunoza no kuyobora imishinga n’ibindi bitandukanye….ku buryo kutamutora ari byo gisobanuro cyo kudashishoza.
Uyu musore w’imyaka 30 yasoje icyiciro cy’amasomo mu guhatanira impamyabushobozi y’ikirenga mu burezi bugereranya, ubu ari ku cyiciro cy’ubushakashatsi.
Kumutora ni uguteganyiriza abanyagakenke ku bw’ahazaza hamurikira u Rwanda.