Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeaturedUbumenyi

KITAGOMA: Imbaga y’abaturage bakiranye M23 urugwiro rutagerwa

Mu ma saha y’isaa tatu ashyira isaa ine ni bwo inyeshyamba za M23 zari zimaze kwinjira mu mujyi muto wa Kitagoma ku mupaka wundi uhuza igihugu cya Uganda na Repubulika ya demokarasi ya Kongo.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanye abaturage benshi basanganiraga izi nyeshyamba ndetse bamwe bahamya bati:”Mwe muri abantu beza, reka dutahuke mu byacu.”

Umuturage witwa Kajambere uri mu duce twabereyemo imirwano yabwiye ijwi rya amerika ati:’Izi nyeshyamba za M23 zavugiraga muri megaphone ngo tuve iyo twari twihishe kuko nta kibazo bafitanye natwe, ngo ikibazo bagifitanye na Guverinoma yanze gushyira mu bikorwa amasezerano bagiranye”

Uyu  muturage yanemeje ko Ingabo z’igihugu zifite ibitwaro karahabutaka kandi ko zikorana na FDLR, Nyatura na Maimai z’ibyiciro byose.

Umuturage wavuganye n’Ijwi rya amerika yemeje ko ingabo za leta ndetse n’abakozi ba gasutamo ya Kitagoma baraye bahunze, avuga ko izi nyeshyamba zahafashe nta mirwano ikaze ihabaye kuko ngo ingabo za leta zari zaraye zibahunze,

Umunyamakuru Ignatius Bahizi ukorera ijwi ry’amerika yavuze ko rubanda bamubwiye ko izo ngabo za leta zaba zahungiye I Shasha, mu bice kugeza ubu bitari byaberamo imirwano.

Uretse uyu mupaka wa kitagoma, izi nyeshyamba zimaze no kwigarurira uduce turimo Karambi, Rwankuba Rubare, Karengera, Rangira n’utundi twiyongera kuri Bunagana zimazemo amezi asaga ane.

Hari bamwe mu baturage bahunze urusaku rw’imbunda berekeza Uganda abandi berekeza kuri Goma, hari n’abakomererekejwe n’ibisasu abarwana bateranagana.

Indi mirwano yabereye mu nkengero z’ikigo cya gisirikare cya Rumangabo, mu masaha yo mu gitondo kuri uyu wa Gatanu, andi makuru aravuga ko iki kigo gishobora kwigarurirwa n’izi nyeshyamba isaha iyariyo yose.

Inyeshyamba za M23 zivugana n’abaturage ba Kitagoma
Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button