Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeaturedIbidukikijeUbuzima

Igiciro cy’ibikomoka kuri peterorli cyazamutse

Urwego rw’igihugu rw’igenzuramikorere n’’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) rwongeye ibiciro bya esansi na mazutu, kuko izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, ku isoko mpuzamahanga byiyongereye, kandi ibiciro bikazajya bihinduka buri mezi abiri.

Ibiciro bishya bikazatangira gukurikizwa ku wa 19 Ukuboza 2021, bikazazongera kwigwaho ku wa 14 Gashyantare 2022, nkuko RURA ibitangaza.

Uko ibiciro bishyashya bihagaze kuri buri litiro, ni Rwf 1.054 kuri esansi, naho kuri mazutu ni, Rwf 1.143, mu gihe esansi yiyongereye kuva ku Rwf 1.143 kuri buri litiro, ikagera ku Frw1.225, haho mazutu yaguraga Rwf 1.054 izaba igura Rwf1.040.

Yabaye atari nkunganire ya Guverinoma, litiro ya esansi iba yiyongereyeho  Rwf 86, mu gihe mazutu yo yari kwiyongeraho Rwf 82.

Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kwirinda ingaruka z’ubwiyongere bw’ibiciro, kuko byari gukoma mu nkokora umuvuduko w’iterambere ry’ubukungu nyuma kubera ingaruka zatewe n’icyorezo cya Korona, nkuko byatangajwe n’Umuyobozi wa RURA Ernest Nsabimana.

Minisitri w’ibikorwaremezo Claver Gatete akaba yavuze ko izi ngamba zafashwe kugira ngo ibiciro kuri za sitasiyo bitazamuka cyane, n’ingaruka byari kugira ku mibereho y’abaturage.

Yagize ati“70% by’ibikomoka kuri peteroli, mazutu ni yo ikoreshwa cyane, kuko bisi zitwara abaturage ari yo zikoresha, ndetse n’imodoka zitwara ibintu mu gihugu hose n’urwego rw’ubwubatsi,”

Akaba yongeyeho ko izi ngamba zafashwe hitawe ku ngaruka zatewe n’icyorezo cya korona ku baturage. Ku rwego rw’isi, ibiciro bya esansi byakomeje guhindagurika muri ibi bihe bya korona.

 

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button