EAC: Abahinzi, abacuruzi, abaryi b’imbuto n’imboga bashyizwe igorora
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba Bazivamo Christophe, mu ijambo yagejeje ku rwego rw’abikorera n’inzego za Leta yavuze ko urwego akorera rwashyizeho ingamba zo kongerera agaciro imbuto n’imboga; gahunda itangiye muri uyu mwaka wa 2021 ikazageza muri 2031.
Muri iyi nama yabereye Arusha muri Tanzaniya, tariki 18 Ugushyingo, 2021, yasobanuye ko ubucuruzi bw’imbuto n’imboga mu bihugu bigize Umuryango ubu bwinjiza miliyoni US$ 9, 9 (Ni ukuvuga akabakaba miliyari 10 z’amanyarwanda.
Biteganyijwe ko iyi gahunda izateza imbere ubucuruzi bw’imbuto n’imboga hagati y’ibihugu bigize Umuryango ku kigereranyo kingana na miliyoni US$25, naho ubu bucuruzi bikaba biteganywa ko ubucuruzi ku rwego rw’isi buzaba bwinjiza miliyari US$ 1, 3.
Yahamagariye abantu gushora imari mu mbuto n’imboga, yibutsa ko bikungahaye ku ntungamubiri, kandi zifashishwa mu gukora imiti, izi ngamba kandi zikaba zigamije kongera umusaruro, guhanga udushya, imipfunyikire, uburyo bwo kugeza ibihingwa ku isoko no koroshya uburyo bwo kubicuruza, kongerera ubwiza bw’ umusaruro n’ibikorwaremezo ndetse n’ubunyamwuga muri ubu bushabitsi.
Ni gahunda yibukije ko igamije kongera ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku bihingwa ku buryo ubucuruzi bw’imbuto buzinjiza miliyoni 416 muri 2031, buvuye kuri miliyoni 350 $.
Naho John Bosco Kalisa yavuze ko imbuto n’imboga byongerera umusaruro mbumbe w’ibihugu bigize Umuryango hagati ya 20-36%, akaba ari muri uru rwego yahamagariye ibihugu bigize umuryango korohereza urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere, kugira ngo ubucuruzi bworohe
By Alphonse RUTAZIGWA