Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeaturedUbukunguUbumenyiUmutekano

Gicumbi: Abagore bo muri DASSO baremeye abagore batishoboye

Kuri uyu wa 8 Werurwe 2022 ku munsi ngarukamwaka wahariwe abagore, Abababarizwa mu rwego rwa Dasso baremeye abagore bagenzi babo bari mu buzima bugoranye bo mu karere ka Gicumbi mu Murenge wa Shangasha niho hizihirijwe ibirori nyirizina ry’uyu munsi.
Abagore bo mu rwego rwa Dasso baremeye abagore batishoboye

Urwego rwa DASSO rugizwe n’ itsinda ry’ igitsina gore, babyutse bubakira inzu umugore utunze abana batanu wenyine kandi yarababyaye ku bagabo batandukanye, ariko bakirengagiza inshingano zo kurera abana babyaranye

Nyirabagenzi Judith umwe bahawe inkunga yo kubakirwa inzu ashima DASSO yamwubakiye, kuko atari ubwa mbere bamwereka ko n’ubwo ari mu buzima bugoranye, bakomeje kumwubakira ikizere cyo kubaho.

Yagize ati“Ndashima urwego rwa DASSO bakomeje kumba hafi, nabyaye abana batanu kandi abo twababyaranye bose nta n’ umwe tubana, ubushize DASSO bampaye ihene n’intama nubwo agatama kamwe kaje gupfa kubera uburwayi ihene zo ndacyazorora, inzu nabagamo bakihagera babonye ko izangwaho n’ abana banjye, bafata icyemezo cyo kuzaza kunyubakira,none barabikoze, Imana ibahe umugisha, nanjye ndakomeza kwishakamo imbaraga zo kurera abana.”

Nyangabo Umuganwa Jean Paul uyobora DASSO mu Karere ka Gicumbi, yagize ati “Nkuko bisanzwe umuturage ku isonga, twafashije abangaba ariko n’ ibikorwa byo gushyigikira abatishoboye tubikora mu Mirenge itandukanye mu karere ka Gicumbi, tubifatanya no kubacungira umutekano, nyuma yo kubaremera nabo bakomeza gushyiraho uruhare rwabo mu kwiteza imbere, ibikorwa byo gushyigikira abaturage bizakomeza.”

Hon Depite Basigayabo Marceline yibukije amateka y’ivutswa ry’ uburenganzira bw’umugore wo mu Rwanda rwa cyera, gusa abasaba kurushaho gutinyuka bagakura amaboko mu mufuka no kwiteza imbere mu rwego rwo gusubiza agaciro uwakabahaye. Ati “Mu Nteko Ishinga Amategeko abagore bahoze ari cumi na babiri gusa, ubu barenze 60%.”

Yongeyeho ko no mu zindi nzego zubaka igihugu harimo abagore benshi Kandi bagaragaza ko bashoboye, mu butabera, umutekano, mu bigo biteza imbere igihugu n’ ahandi.

Usibye abamaze kubakirwa amazu, uyu munsi DASSO yaremeye n’abanyeshuri badafite ubushobozi bwo kwiyishyurira ibyo kurya ku ishuri babatangira amafaranga y’ishuli, ngo badakomeza gushukwa n’ ababaha ibyo kurya by’ intica ntikize bagamije kubatesha agaciro.

Inzego zitandukanye zasabwe gukangurira abagore ko nta nzitizi bagomba guhura nazo mu kwiteza imbere kuko bahawe ijambo no kumenya aho babariza uburenganzira bwabo mu gihe bwavukijwe.

Yanditswe na NKURIKIYIMANA Modeste

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button