Umunyarwandakazi yatsinze Umunya-Suède mu Iteramakofe: (Amafoto)
Abanyarwanda babiri begukanye imidali ya ‘Supreme World Champion’ mu Irushanwa ry’Iteramakofe rya UBC (Universe Boxing Championship) ryari ribaye ku nshuro ya mbere riri ku rwego mpuzamahanga.
Muri rusange abitabiriye iri rushanwa mpuzamahanga rya UBC, barimo abahagarariye u Rwanda, Gabon, Suède na Uganda.
Kugira ngo u Rwanda rutangize amarushanwa y’iteramakofe ku babigize umwuga, byagizwemo uruhare na Sports Genix International isanzwe itegura imikino y’Iteramakofe muri Kigali Universe, binyuze mu mikoranire na Onesmo Alfred McBride Ngowi uyobora Ishyirahamwe ry’Ababigize umwuga muri uyu mukino, WABA.
Muri iyi mikino, Umunyarwandakazi Nsengiyumva Ange yatsinze Umunya-Suède, Sandra, yegukana ‘Supreme World Champion’. Ni mu gihe Umunyarwanda Nsengiyumva Vincent yatsinze Umugande Macunso Vincent.
Umuyobozi w’Ishuri ry’Imikino ku bakiri bato, Sport Genix International (SGI), Rurangayire Guy Didier, yavuze ko kuba aba Banyarwanda begukanye iyi midali iri ku rwego mpuzamahanga, bivuze ko banditswe ku rwego rw’Isi, bityo aho bashobora kujya kurwana hose, baba bazwi nk’abakina umukino w’iteramakofe barabigize umwuga.