Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeaturedUbuzima

Gatsibo: Urubyiruko rwungutse ubumenyi ku kwirinda virusi itera Sida

Umuybozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Madame MUKAMANA Marceline yabwiye www.purenews.rw ko hagati y’ukwezi kwa karindwi n’ukuboza, 2022 basanze abakobwa 892 bo mu kigero cy’imyaka 14-19 batwise inda zitateganyijwe.

Ni imibare ikomoka mu bushakashatsi bwakozwe ku bufatanye na Minisiteri ifite uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu nshingano, kandi ngo abo bakobwa byagaragaye ko bakomoka mu byiciro by’imibereho y’imiryango yose, bigahamya ko kwishora mu busambanyi bikiri hejuru mu rubyiruko.

MUKAMANA Marceline; Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza

Madame MUKAMANA Marceline yibukije abangavu ati:”Mugomba kuzirikana ko aho inda yinjirira ari naho SIDA inyura, bityo mugomba kwirinda ababashuka bagamije kubangiririza ubuzima”.

Muri iyi minsi ubuyobozi bw’akarere hamwe n’abafatanyabikorwa twahinduye uburyo bwo kwigisha urubyiruko. Ati: “Twari dusanzwe tubatumaho abayobozi b’utugari n’ababyeyi babo gusa ariko noneho twafashe ingamba zo kubigereraho tukabigisha kuvuga oya, tubigisha kwirinda ubusambanyi kuko byonona ahazaza habo”.

Imibare y’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima [RBC] igaragaza ko Intara y’uburasirazuba n’umujyi wa Kigali haza imbere y’izindi ntara mu kugira abantu benshi bandura virusi itera SIDA kandi abenshi muri bo ni urubyiruko.

Ibi byatangarijwe imbere y’imbaga y’urubyiruko rwo mu ishuli nderabarezi rya KABARORE [TTC Kabarore] na Groupe Scolaire Ruhinga Rise and Shine muri gahunda y’ubukangurambaga bugamije kurwanya SIDA buri gukorerwa mu ntara y’uburasirazuba.

Erneste NYIRINKINDI;Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga n’ihererekanyamakuru mu ishami ryo kurwanya SIDA muri RBC

Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga n’ihererekanyamakuru mu ishami ryo kurwanya SIDA muri RBC bwana Aime Erneste NYIRINKINDI yabwiye aba banyeshuli ko bakwiriye kwirinda ubusambanyi ariko ko igihe bumva kwifata bibananiye agakingirizo ari imwe mu ngabo y’ubuzima bwabo anasaba abakobwa kwitwararika cyane.

Ati:”Mwari muzi ko abakobwa bagira ibyago byo kwandura virusi itera SIDA inshuro eshatu ubagereranyije n’abahungu? Mugomba kwima amatwi ababashuka bose.”

Yakomeje asobanura ko imiterere y’imyanya y’ibanga yabo [igitsina-gore] no kuba abakobowa baba bashobora gukora imibonano n’abantu babaruta kandi inshuro nyinshi, kuba hari amatembabuzi [amasohoro] abagabo babasigamo kandi akabatindamo n’izindi mpamvu ari bimwe mu byongera ibyago byo kwandura SIDA Ku bakobwa kuruta abagabo.

Erneste NYIRINKINDI yasobanuriye urubyiruko ko abasore/gabo no kwitabira gahunda yo kwisiramuza kuko bituma igice cy’igitsina cy’abagabo ubusanzwe cyorohera kwandura virusi itera SIDA gihinura imiterere bikagabanya ibyago byo kuba bakwandura byoroshye, asobanura ko ku bagabo basiramuye bibaha amahirwe yo kutandura angana na 60%.

Gilbert MANISHIMWE; Umuyobozi wa TTC KABARORE

Umuyobozi wa TTC Kabarore MANISHIMWE Gilbert, avuga ko kubera Club anti-SIDA ndetse n’andi masomo yigisha ibirebana n’ubuzima, ngo mu mwaka amaze ayobora iri shuli nta munyeshuli wari watwita inda itifuzwa wari yagaragara muri iri shuli nderabarezi.

Ubushakashatsi bwakozwe ku birebana n’ubuzima bwakozwe mu gihugu hose mu mwaka wa 2020 [DHS 2020] bugaragaza ko abagabo abagabo n’abasore bikebesheje [bisiramuje] bangana na 56%.

Modeste NKURIKIYIMANA

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button