Ibitaro bya kanseri by’i Butaro birimo kwagurwa, bityo umubare w’ibitanda ukazava kuri 150, ukagera kuru 250.
Nkuko the New Times ibitangaza, Umuryango utegamiye kuri Leta Partners in Health ufatanya n’uRwanda mu kubungabunga ibi bitaro, ngo mu mpera z’Ukuboza 2022, ibi bitaro bizaba binatanga izindi serivise z’ubuvuzi.
Muri uku kwaguka kw’ibitaro, ibindi bitanda 54 by’abarwayi ba kanseri bizongerwa ku byari bisanzwe, ikindi gice gishyashya kizaba gifite ibitanda 16, hazongerwamo igice gikorerwamo isuzuma kizaba cyagutse, n’indi nyubako nshyashya ubuyobozi buzajya bukoreramo, ibindi bikoresho bishyashya by’ubuvuzi, n’ibindi bice by’ibitaro nk’ahagenewe ibikorwa by’isuku, icyumba gisukurirwamo ibikoresho by’ubuvuzi nk’inshinge, aho abarwaza bazajya baba, parikingi, n’ibindi.
Salle yagenewe abarwayi baba bahawe ibitaro izongerwa ive ku bitanda 26 bibe 48, iseta nayo isanganywe ibitanda 26 bizagirwa 44, hazavugururwa icyumba cy’abarwayi ba kanseri kizaba gifite ibitanda 31, na sale y’abana izaba ifite ibitanda 31.
Ibindi bizongerwamo ni Icyumba gishyashya cy’indembe cy’ibitanda 4, sale yagenewe ubuvuzi bw’abagore n’ibitanda 10, n’ibindi bitanda 12 by’iseta bizajya bibagirwaho, sale ya materinite ivuguruye, n’ibindi byumba 2 bizajya bibagirwamo abarwayi, n’undi mwanya udasanzwe wagenewe abarwayi bivuza bataha.
Ahasuzumirwa naho hazavugururwa hashyirwemo ibindi bikoresho harimo na CT-scan (Uburyo bwo gusuzuma ibice by’umubiri hifashishwa mudasobwa), n’ibindi.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Cyprien Shyirambere, uhagarariye Partners in Health mu Karere ka Burera yavuze ko iyi gahunda izanoza ubuvuzi mu bitaro by’iButaro mu buryo bwinshi, bumwe muri bwo bukaba ari ukwagura umwanya abarwayi bivurizamo bataha.
Yanditswe na Alphonse Rutazigwa