Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeaturedUbuzima

France: Kubera covid, hafashwe ingamba zikakaye

Kubera ubwandu bwa covid-19 bivugwa ko yihinduranyije, izwiho kwandura bwangu Omicron, ingamba zikaze kurushaho zo guhangana na Covid zigiye gushyirwa mu bikorwa.

Nyuma y’aho ubufaransa buciriye agahigo ko kugira abantu bashya barenga 100.000 banduye corona virusi, iki gihugu cyanzuye ko guhera ku itariki ya 3 y’ukwezi kwa mbere, bizaba itegeko gukorera mu ngo ku babishoboye kandi ko guteranira mu ruhame bitazarenza abantu 2,000 mu gihe cy’imirimo ikorerwa mu nzu.

Ibihugu bitandukanye by’i Burayi birimo gusubizaho ingamba zo guhangana na Covid, mu gihe ubwandu bwa Omicron burimo kwiyongera kuri uyu mugabane.

Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ubufaransa igaragaza ko abantu 100,000 ari wo mubare wa mbere munini w’abanduye utangajwe mu gihugu kuva iki cyorezo cyatangira.

Iki gihugu cyavuze ko kigiye gutangiza imikwabu irebana n’ingamba kuri iki cyorezo mbere y’intango z’ubunani, gusa minisitiri w’intebe yirinze gushyiraho amasaha  abantu bagomba kuba bageze mu rugo ku munsi ubanziriza ubunani.

Ku isi yose ubu haravuga ukwaduka kw’icyorezo corona virusi cyihinduranyije cyiswe Omicron, icyakora ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko ubu bwoko bushya bwa Covid bufite ubukana bworoheje ugereranyije n’ubwa Delta kuko ngo abanduye Omicron bashobora kugira ibyago biri ku kigero cyo hasi ho 30% kugeza kuri 70% byo gushyirwa mu bitaro.

Gusa hari ubwoba ko umubare munini gusa w’abandura Omicron ushobora kurenga ubushobozi bw’ibitaro.

‘Filimi itarangira’

Hirya no hino ku isi hari rubanda n’abahanga abavuga ko covid-19 ari uburyo abakomeye bo ku isi bari gushakira ubutunzi mu buzima bw’abatuye isi, icyakora inzego z’amaleta zibyamaganira kure zivuga ko ayo magambo ari urucantege ruzanwa n’abagamije gushuka rubanda.

Gusa Minisitiri w’intebe w’Ubufaransa Jean Castex ubwo yatangazaga ingamba nshya mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye inama y’abaminisitiri yo mu bihe by’amakuba, yabwiye abanyamakuru ko iki cyorezo kimeze “nka filimi itagira iherezo”.

Minisitiri w’ubuzima Olivier Véran we yavuze ko ubwandu bwa coronavirus burimo kwikuba inshuro ebyiri uko buri minsi ibiri ishize, aburira rubanda ku “nkubiri nini cyane” y’ubwandu bushya.

Mu mategeko mashya yashyizweho harimo kugabanya ibikorwa byo guteranira hanze – bitagomba kurenza abantu 5,000 no kubuza kurya no kunywa mu gihe abantu bari mu rugendo rurerure mu buryo bwa rusange bwo gutwara abantu.

Inzu z’utubyiniro zizakomeza gufungwa kugeza hatanzwe andi mategeko, kandi inzu zicururizwamo ibyo kurya no kunywa byoroheje (cafés) hamwe n’utubari zizakomeza  gutanga serivisi gusa ku bicaye aho ngaho bari ku meza, bagategereza ko hagira ubakira.

Abakozi bakorera mu ngo bazasabwa kubikora mu gihe kitari munsi y’iminsi itatu mu cyumweru. Kwambara udupfukamunwa bizahinduka itegeko mu duce two hagati mu mujyi.

Leta y’Ubufaransa irimo no kugabanya igihe kiri hagati y’inkingo zo gushimangira kikava ku mezi ane nyuma yo guhabwa urukingo rwa nyuma, kikagera ku mezi atatu.

Icyangombwa cy’urukingo giteganyijwe mu Bufaransa – kizasaba kwerekana gihamya yuko umuntu yakingiwe, atari gusa icy’uko nta Covid urwaye, kugira ngo ushobore kwinjira aho abantu bateraniye, icyangombwa kizatangira gukoreshwa guhera ku itariki ya 15 y’ukwezi kwa mbere, mu gihe inteko ishingamategeko yaba yemeje umushinga w’itegeko w’icyo cyangombwa.

Bwana Castex ntiyashyizeho gahunda ya guma mu rugo yuzuye cyangwa umukwabu ku munsi ubanziriza itariki ya mbere y’umwaka utaha. Nkuko byari biteganyijwe, kandi amashuri azongera gufungura imiryango ku itariki ya 3 y’ukwezi kwa mbere.

Ku wa mbere, abafaransa bashya barenga 1,600 bashyizwe mu bitaro banduye iki cyorezo, bituma umubare wose w’abantu bari mu bitaro kubera Covid-19 ugera ku bantu 17,000 nkuko bigaragazwa n’imibare y’urwego rw’igihugu rw’ubufaransa.

NKURIKIYIMANA Modeste

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button