Nkuko Igitangazamakuru Kigali Today cyabishyize ahagaragara, Urwego w’igihugu rushinzwe iperereza (RIB) rwataye muri yombi abaganga umunani bakekwaho kaba baracunze nabi inkingo za COVID-19, no kwiba ibikoresho byifashishwa mu gupima virusi itera Corona.
Aba bacyekwaho kuba barakoze icyo cyaha bakaba barafashwe mu Cyumweru gishize ku minsi itandukanye, kandi bakaba bakora mu bigo nderabuzima binyuranye bya Kinunu, Nyabirasi, na Biruyi mu Karere ka Rutsiro na ho abandi bakaba bakoraga mu bitaro by’Uturere bya Nyanza na Gatagara.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza (RIB) Dr Thierry B. Murangira akaba yarabwiye itangazamakuru ko amadosiye y’abantu umunani bakekwaho kuba barakoze icyo cyaha, harimo uwari ukuriye Ikigo Nderabuzima n’ushinzwe ububiko bo bamaze koherezwa mu bushinjacyaha
Aba bakekwaho kuba barakoze icyaha bananiwe gusobanura irengero ry’uducupa 20 tw’urukingo rwa COVID-19 (AstraZeneca), n’utundi 45 two mu bwoko bwa Moderna, twagombaga kuba twarakingiye abantu 975.
Murangira akaba yaravuze ko bamwe mu bari baragenwe kugira ngo bacunge imikoreshereze y’inkingo bananiwe gukora ibyo bari abshinzwe birimo gupima umubare w’abantu agacupa kamwe kagombaga kwifashishwa mu gukingira, bityo bituma zimwe mu nkingo zangizwa.
Agacupa kamwe ko mu bwoko bwa AstraZeneca gakingira abantu 10, kandi iyo gafunguwe, kamara igihe cy’amasaha 6 kagasaza, mu gihe urukingo rwa Moderna rushobora gukoreshwa ku bantu 15, kandi rugakomeza gukoreshwa mu gihe cy’amasaha 12.
Aba bakekaho gukora icyaha bakaba barafunguye uducupa ku hantu bakingirira mu gihe hari abantu bakeya bari bakeneye gukingirwa, nuko inkingo zasigaye barazimena kubera ko zari zashaje.
“Abakekwaho kuba barakoze icyaha ntibigeze bakurikiza amabwiriza bityo bituma inkingo zangirika, kandi kikaba ari icyaha, kwangiza umutungo wa rubanda,” Murangira.
Muri abo bacyekwaho icyaha harimo ushinzwe imiti mu Kigo nderabuzima mu Karere ka Rutsiro.
Akaba yaratawe muri yombi n’abandi batatu nabo y’ibikoresho byifashishwa mu gupima virusi itera COVID-19, aho ikarito imwe iba irimo udukoresho 25. bakekwaho kuba baragurishije amakarito ane, bo mu Karere ka Nyanza, aho abashinzwe ubuvuzi batagejeje ibikoresho byifashishwa mu gupima COVID-19 1.750, bifite agaciro kangana na Frw 125.000, bari bavanye ku Bitaro bya Kaminuza I Butare.
Ibi byaha iyo bihamijwe umuntu, ahabwa igihano kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi y’igifungo, n’ihazabu ingana na miliyoni Rwf3 kugeza kuri miliyoni Rwf 5.
Umuvugizi wa RIB akaba yaraboneyeho umwanya wo kuburira abakora mu rwego rw’ubuvuzi kwitonda mu micungire y’imitungo ya rubanda, bityo anasaba abaturage kujya batunga agatoki bamenyesha inzego bireba mu gihe babonye ibintu nk’ibi.
Murangira akaba yaravuze ko bazakomeza guperereza no mu bindi bigo nderabuzima kureba niba ibisa nibi byaba byarahabaye.
Alphonse RUTAZIGWA