Mu nama yatangiwemo igihembo cy’indashyikirwa kubera uruhare rw’u Rwanda mu guhangana na kanseri, perezida Paul KAGAME yagaragaje ko iy’ibere ikomeje koreka imbaga mu Rwanda.
Imibare ya Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda, igaragaza ko mu bantu ibihumbi bitanu by’ababonetsemo kanseri mu mwaka ushize wa 2020, abagore 1237 babonetswemo kanseri y’ibere naho 750 bari bafite kanseri y’inkondo y’umura. Ibi birajyana no kuba muri Gashyantare, 2020, imibare y’iyi minisiteri yavugaga ko hari abagore 636 bazize iy’ibere naho 800 bakazira iy’inkondo y’umura.
Raporo y’umuryango w’abibumbye wita ku buzima yo mu mwaka ushize wa 2020 igaragaza ko kanseri y’ibere ariyo iyoboye imfu mu bihumbi 10 bazize kanseri.
- Kanseri y’ibere yishe abagore miliyoni 2 n’ibihumbi 260 ku isi
- kanseri y’ibihaha yishe abantu miliyoni 2 n’ibihumbi 21 ku isi
- kanseri y’amara no mu kibuno yishe miliyoni 1 n’ibihumbi 900
- kanseri ya prostate yishe abagabo miliyoni 1 n’ibihumbi 410
Muri 2020 kanseri y’uruhu yishe miliyoni 1 n’ibihumbi 200 naho kanseri y’igifu ihitana abantu miliyoni 1 n’abantu mirongo icyenda.(1.09)
Avuga ku birebana na kanseri mu Rwanda, perezida Paul Kagame yavuze ko igihembo yahawe kigiye kongera umwete mu guhangana na kanseri, maze yibutsa abanyarwanda ko kujya kwivuriza mu mahanga bitakiri ku mwanya wa mbere ku banyarwanda bitewe n’uko kuva mu mwaka wa 2019 kugeza ubu I Butaro hari ibitaro bivura kanseri mu buryo bwo kuyishiririza hifashishijwe imirase (Radiotherapie) ubwifashisha imiti(chimiotherapie) ndetse no kubaga, ashimira cyane umuryango Patners in Health uyobowe na Dr Paul Farmer, umuryango wafatanyije na leta y’u Rwanda gushyiraho iibitaro bya Butaro bivura kanseri mu ntara y’amajyaruguru y’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2012.
Raporo y’umuryango wabibumbye yo muri 2020, itanga inama ko Kwisuzumisha mbere y’igihe, kwirinda itabi, kuringaniza ibiro by’umubiri, Kurya ibidatetse kenshi, gukoresha umubiri, kwirinda ibisindisha, kwirinda ibikorwa bishyira umubiri ku mirase yonona biri mu by’ibanze byarinda umubiri kanseri y’ubwoko bwose.