Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

Amakuru

Kanyarucinya: Imodoka ebyiri za MONUSCO ziratwitswe, imirwano ya M23 na FARDC nayo irarimbanije

Impunzi zikambitse I Kanyarucinya mu masaha ashyira I saa moya z’ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya mbere Ugushyingo, 2022 zashumitse umuriro imodoka ya MONUSCO irashya irakongoka.

Ni imwe mu modoka z’ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro izi mpunzi zashoboye gutwika muri nyinshi zatambukaga, gusa indi nayo yafashwe n’inkongi ariko bidakanganye.

Umwe mu bahaye amakuru purenews.rw utashatse ko amazina ye ashyirwa ahabona yavuze ko izi modoka zari zivuye mu duce twaberagamo imirwano mu majyaruguru y’umujyi wa Goma.

Izi modoka zatwikiwe mu birometero bitatu n’igice mu majyaruguru y’icyicaro gikuru cy’abagenzura pariki y’ibirunga.

Ni imodoka yashumitswe n’abaturage ubwo izi ngabo zashakaga kurenga umukangi abaturage bari bateze, bitewe n’uburakari bari batewe n’amakuru izi ngabo zatanze ko zibaye zivuye I Rumangabo ngo mu rwego rwo kuza gufatanya na FARDC gutegura ibitero bazagaba kuri M23, ibintu abaturage batumva ukuntu ari ngombwa ko iyo migambi ari ngombwa gutegurirqa mu biro.

Ubwo aba baturage batwikaga izi modoka bavugaga ko MONUSCO ari abagambanyi abandi bakemeza ko MONUSCO izanye inyeshyamba za M23 mu mujyi wa Goma, gusa ubwo zatwikwaga imirwano nayo yari irimbanije.

Umuvugizi wa Politiki w’inyeshyamba za M23, Larence KANYUKA, abinyujije ku rukuta rwe rwa Tweeter yari amaze kwandika ko ingabo za leta zabateye ariko ko ngo biteguye kujya kuzimya uwo muriro w’intwaro bagamije kurengera abaturage bakomeje kubuzwa epfo na ruguru

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button