Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeaturedUburezi

Umushinga w’ikoranabuhanga mu burezi watewe inkunga ya miliyari Rwf 30

 

Umushinga w’ikorabuhanga mu burezi watewe inkunga ya miliyari Frw

30, nyuma y’amasezerano u Rwanda rwasinyanye n’Ubushinwa.

 

Banki yo mu Bushinwa yitwa Exim izagira uruhare mu gushyigikira gahunda y’ikoranabuhanga mu rwego rw’uburezi bw’u Rwanda, ayo masezerano akaba yarashyizweho umukono ku wa 16 Ukuboza 2021.

 

Minisitiri w’imari n’igenamigambi izafasha mu ngamba  u Rwanda rwihaye mu kuvugurura uburezi, hibandwa mu gushyigikira uburezi bushingiye ku bumenyi, hatangwa uburezi bufite ireme kuri bose.  

 

Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, RAO Hongwei, yavuze ko Umushinga uzihutisha iterambere  mu burezi, mu ireme, kandi kuri bose, bityo bikanashimangira impano ari na zo zishingirwaho mu guhindura imibereho y’abaturage n’iterambere ry’igihugu. 

 “Ndahamya ko uyu mushinga w’uburezi hifashishwa ikoranabuhanga uzagira uruhare mu kunoza ibikorwaremezo byifashishwa mu gutanga uburezi mu rwego rw’uburezi mu Rwanda, bityo bikazatanga umusingi ukomeye, mu rwego rwo kwigisha no kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga.”   

Uyu mushinga ukazaba ukubiyemo ibice bitatu;   impuzanzira yihariye yagenewe urwego rw’uburezi, ahagenewe amakuru y’uburezi, amashuri akoresha ikoranabuhanga n’impuzanzira yagenewe  amashuri

Uyu Mushinga ukazahuza za Kaminuza 63 n’Ibigo by’amashuri makuru, ndetse  n’amashuri 1.437, guhera ku mashuri y’inshuke kugeza ku mashuri y’isumbuye n’amashuri y’imyuga. 

Muri 2018, nibwo Guverinoma yatangije gahunda y’uburezi (Smart Classroom Initiative), ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga icyumba cy’ishuri cyifashisha ikoranabuhanga, bigamije mu gushyigikira uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga, aho kuba ku mpapuro, bityo bikoroshya kwigisha no kwiga hifashishishwa ikoranabuhanga.   

Iyi gahunda izashingira  ku kuba hari  ihuzanzira y’uburyo bwihutisha amakuru, n’ibikoresho bizifashishwa  n’ubuzobere, nuko bikoreshwa mu bazoroshya ubwo buryo n’abarimu.

Mu bihe bishize, mudasobwa 185 na tablets, n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga byatanzwe na HCR mu byumba by’amashuri byifashisha ikoranabuhanga mu mashuri yo mu  nkambi y’impunzi.  

Nkuko Minisiteri ishinzwe ikoranabuhanga n’amashuri y’imyuga Ibivuga, ngo amashuri asaga 4.000 afite uburyo bwa murandasi na za mudasobwa cyangwa mudasobwa imwe kuri buri mwana. 

Kandi amashuri yisumbuye 1783, n’amashuri y’imyuga 365 afite za mudasobwa na murandasi.

Muri aya, amashuri 797 afite ibyumba by’amashuri  byifashisha  ikoranabuhanga, byorohereza abanyeshuri kugira uburezi bufite ireme.

Alphonse RUTAZIGWA

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button