Kuri uyu wa mbere, Urukiko rw’ikirenga rwa Krenya rwanzuye ko William Ruto ari we watorewe kuyobora Kenya, icyemezo gifashwe nyuma y’intugunda zatutumbaga mu banyepolitiki, ku ngingo y’uwatowe nyakuri kandi ubereye kuyobora kenya.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Martha Karambu Koome, yavuze ko Ruto wahagarariye ihuriro Azimio la Umoja ari we watsinze amatora yabaye tariki ya 9 Kanama 2022.
Tariki ya 15 Kanama 2022, Umuyobozi Mukuru wa komisiyo y’amatora yigenga (IEBC), Wafula Chebukati, yatangaje ko Ruto yatsinze amatora n’amajwi 50.49%, naho Raila Odinga agira amajwi 48.85%, itangazo ryahise ryamaganwa n’abambari ba mukeba we Raila Odinga.
Urukiko rw’ikirenga rwahise rusaba rubanda kugira ituze rukabigenzurana ubushishozi, ibintu bivuyemo umwanzuro ko William Ruto ari we watsinze amatora.
Raila Odinga yavuze ko yibwe amajwi, avuga ko ari we watsinze amatora, ndetse atanga ikirego, gusa cyahise giteshwa agaciro.
William Ruto ni muntu ki
William Ruto mi umubyeyi w’abana batandatu kandi kuva mu mwaka wa 2013 kugeza abaye perezida yari asanzwe ari Visi perezida wa Uhuru Kenyata asimbuye kuri uyu mwanya.
Afite imyaka 55, agafatwa nk’inkotanyi y’ibigwi mu kwesa imihigo y’ibyo yiyemeje nawe yiyita umuyobozi w’impirimbanyi muri iki gihugu cya Kenya avuga ko kukibamo bisaba agahanga.
Ni we ubaye perezida wa gatanu wa Kenya ku majwi angina na 50,49% naho mugenzi we atsinze akaba yaragize amajwi 48,85%, Uyu mukeba we akaba ari ku nshuro ya gatanu ahushije aya mahirwe yo kuba umukuru w’igihugu cya Kenya.
Ni umuhungu wa Daniel Cheruiyot witabye Imana mumwaka wa 2008, akaba ngo ari umusaza watozaga abana be gukunda amateraniro yo gusenga.
William Ruto yakuriye mu muryango wa gikristo, kandi yashatse umufasha mu w’1991.