Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeaturedUbumenyiUbuzima

Rubavu: Ubukene n’isuku nke ku isonga mu kwanduza inzoka zo mu nda

Kubera ubukene, hari ababyeyi bo mu karere ka Rubavu bajya guca inshuro basize ibitambambuga mu rugo, basonza bagatoragura ibyo barya bivanze n’imyanda itaribwa bikabatera inzoka zo mu nda.

Ni bumwe mu buhamya twahawe n’umubyeyi Niyiduha Thabitha twasanze mu Umudugudu w’amajyambere, Akagari ka Busigari mu murenge wa Cyanzarwe ho mu karere ka Rubuavu.

Aganira na www.purenews.rw yagize ati:” Inzoka zo munda tujya tuzirwaza ariko ahanini mbona biterwa n’ubukene. Umubyeyi abyuka ajya guca inshuro, rimwe na rimwe akabura ikiraka cyangwa yanakibona agataha amasaha yarenze, abana ugasanga biriwe batoraguriza utuntu two kurya anari two tubatera inzoka, mbese ni cyo kibitera pe…”

Uretse  ikibazo cy’ubukene kivugwa n’uyu mubyeyi w’abana babiri bakiri bato twamusanganye nabo mu rugo, umuturanyi we Kanimba Claude [Ntiyashatse ko amazina ye atangazwa] avuga ko bafite ikibazo cy’ubutaka burimo amakoro menshi atuma badacukura imisarane miremire ibujyakuzimu, bigatuma umwanda uba uri hafi, bityo isazi zivamo nazo zikaba zakwanduza abana bene izo nzoka zo mu nda.

Yavuze ko umusarane muremure iwabo uba ufite metero imwe y’ibujyakuzimu ati:”nk’uyu musarane wa metero imwe se wowe urumva watinda kuzura kweli? Iyo wuzuye, uhita ucukura akandi kobo nk’aha iruhande, ukaba urwariza aho…”

Umusarani wujuje ibisabwa ugomba kuba ufite icyobo gipfundikiye, wubakiye, usakaye kandi ufunze.

Ubu bukene bugaragara cyane nko ku mukecuru NYIRAMAGENE Perusi ubana n’abuzukuru be babiri. Bo ngo ntibakunda kurwara inzoka, gusa nabo basaritswe n’amavunja, isuku y’aho batuye ni nk’inkuru batazi. Aravuga ati:” Njya kubashakira ibibatunga mu museso nkagaruka nkubirije ngo batava ku ishuli bakagira inzara. Undi mwanya se nawikurira he yewe mwa…”

Umwe mu misarane itujuje ibisabwa mu murenge wa Cyanzarwe muri Rubavu

Umusarani wujuje ibisabwa ugomba kuba ufite icyobo gipfundikiye, wubakiye, usakaye kandi ufunze naho kuri aba usanga imisarane yabo ari migufi ariko kandi inakinguye, ibintu byorohereza isazi kuba zavamo zikagera ku masahani bariraho bitazigoye, bityo inzoka zikabataha.

Ishimwe Pacifique, Visi meya ushinzwe imibereho y’abaturage mu karere ka Rubavu yabwiye itangazamakuru ati:”Ubundi muri uyu mwaka, duteganya kubakira ubwiherero umuntu wese udafite ubushobozi bwo kwiyubakira ubwiherero.” Ni igikorwa gishobora kuzagira uruhare rukomeye mu guhashya inzoka zo mu nda; imwe mu ndwara zititaweho uko bikwiye (NTDs).

                Uko imisarani mibi yanduza inzoka zo mu nda

Ladislas NSHIMIYIMANA, Ushinzwe indwara zititaweho uko bikwiye (RBA)
Ladislas NSHIMIYIMANA, Ushinzwe indwara zititaweho uko bikwiye (RBC)

Inzoka zo mu nda zirimo amoko menshi nka runwa, munyunyuzi, mugugunnyi,asikarisi, ankilositome kandi zifite ingaruka nyinshi mu buzima bw’abantu nubwo zititabwaho uko bikwiye.

Hari ubwo abantu bibwira ko zifata abana gusa ariko uushakashatsi bugaragaza ko no mu bakuru bapimwe, 48% byagaragaye ko bafite zimwe mjri izi nzoka.

Ni inzoka akenshi ziterwa n’isuku nke nko kuba umuntu yarya adakarabye intoki, gukaraba amazi mabi cyangwa no kuba isazi zakora mu biribwa [ibinyobwa] by’abantu nyamara zivuye mu musarani.

Ladislas Nshimiyimana ushinzwe ubushakashatsi ku ndwara zititabwaho uko bikwiye [NTDs] avuga ko inzoka zo mu nda zitari mu bana gusa ko ahubwo ubushakashatsi bwagaragaje ko mu bantu bakuru bapimwe, 48% byagaragaye ko nabo bazifite.

Ati:”Inama dutanga, icya mbere umuntu arasabwa kugira isuku kuko irinda indwara nyinshi ku mubiri, ikarinda uruheri, ikarinda umuntu kugira inda n’izindi ndwara nyinshi zititabwaho uko bikwiye.”

Ladislas avuga ko mu rwego rwo kwirinda izi nzoka abantu bakwiye kunywa amazi amazi asukuye, koza ibiribwa, kurira ku bikoresho bisukuye kandi bibitswe neza, kuko hari n’igihe abantu bateka neza ibyo kurya, ariko bakaba babirira mu bintu bifite umwanda nabyo bikabatera bene izo nzoka.

Aho niho yahereye agira ati:”Iyo isahani iri hanze ishobora kujyaho isazi, ukaba wari wayogeje ariko isazi yajyaho igasigaho amagi y’inzoka wajya kurya ukarya ya magi, ntumenye n’igihe iyo sahani yanduriye. abantu rero barasabwa kugira isuku mu bintu byose harimo no kuba bagira ubwiherero bwiza,budateza ibibazo…”

Akarere ka Rubavu kamaze kubakira abatishoboye imisarani Magana inani (800) mu misarani 1621 bateganya kubakira abatishoboye muri uyu mwaka wa 2023; imisarani bazubaka ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’akarere barimo Unicef n’abandi.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bunafite gahunda yo kwigisha abakiri bato kunoza isuku isesuye ngo bayikurane mu buzima bwabo kuko ngo isuku itari yaba umuco muri benshi mu bakuze bo muri aka karere.

Mu nzu kwa NYIRAMAGENE Perusi mu murenge wa Cyanzarwe
Mu nzu kwa NYIRAMAGENE Perusi mu murenge wa Cyanzarwe
ISHIMWE Pacifique; Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Rubavu
NIYIDUHA Tabitha, iwe mu rugo we n’abana be

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button