Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeatured

Ubunyafurika: Icyo amadini atwaye iterambere n’isano by’abanyafurika

Amadini n’imiryango itari iya leta biri mu bikoma mu nkokora ubufatanye n’isano y’ubunyafurika kuko ahanini usanga asenya umubano w’abajyaga kubana hitwaje imyizerere igenda itandukana bitewe n’inkomoko yayo.

Kuri iyi ngingo,Bishop Gashagaza yagize ati: “Abanyamadini dukwiriye guhaguruka, tukibaza ngo turashaka iki nk’abayobozi b’amadini b’abanyarwanda, b’abanyafurika, ntidukomeze guha agaciro imyemerere mva mahanga ituma twiyambura umwambaro dutuyemo ariwo ubunyarwanda n’ubunyafurika”.

Yagaragaje ko amadini akwiriye kwirinda kugwa mu mutego wa ba mpatsibihugu, yungamo ati: “Abari mu madini bakwiriye kureba uko bahindura, ntibakomeze kuyoborwa nabi n’ababategeka bo mu mahanga.”

Ibi ni bimwe mu byatangajwe na Bishop Deo Gashagaza na Uwamariya Josephine Irene mu kiganiro Ubunyafurika cyo kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2021, kuri televiziyo Isango star.

Gashagaza yavuze ko uretse amadini, imiryango imwe n’imwe ivuga ko iharanira inyungu n’iterambere by’abaturage mu bihugu bya afurika nayo hari ubwo ishyamiranya abanyafurika bitewe n’impaka zinkunda kuvuka zifatiye mu kudahuza imyumvire iganisha ku nyungu z’abayishinze bitewe n’inkomoko bataba basangiye.

Abajijwe icyakorwa ngo abanyamadini bayagumemo ariko bidasenye isano hagati y’abanyafurika, Uwamariya Josephine Irene yasubirishije ikindi kibazo agira ati: “ Ese twe aho dusesengura ibyo twigishwa n’amadini?” ati: “icyo nshimira u Rwanda ubu ni uko rukomeza kuba icyitegererezo mu kwimakaza indangagaciro za kimuntu, ubufatanye, n’uburyo bwo kwishakamo ibisubizo bufatiye ku bufatanye nkuko byahoze mbere y’amadini mva burayi, n’ahandi birashoboka!”

Bishop Gashagaza yagaragaje ko Kuba amadini yatandukana ubwabyo bitakabaye ishyano, ko ariko biba ikiibazo iyo abayarimo bemera ko abatandukanya mu gihe bamwe mubazanye amadini ubwabo bakiza bari bazi neza ko baje kuyitwaza mu gusahura afurika, Atari Imana yindi bari bazaniye afurika.

Yatanze urugero ku mbwirwaruhame umwami w’ububiligi Leopold II yabwiriye abamisiyoneri gaturika I Kinshasa, ko abanyekongo bari basanganywe Imana kandi ko bari bafite indangagaciro nziza n’ubumuntu, bityo ko abamisiyoneri bagombaga kuzirikana gusa inyungu z’ibihugu byabo, ko ahubwo bagombaga kujya bitwaza bibiliya no gusemura imirongo nabi bagamije ihonyabitekerezo n’iyicagaciro mu banyekongo kuko batari baje kubigisha iyobokamana babarushaga icyo gihe.

Gashagaza yabishimangiye agira ati: “Erega abanyafurika bari basanzwe bazi Imana kandi bizeraga ko isumba byose!” aha niho yatanze ingero ko mu Rwanda bayitaga Imana, I kongo bakayita Nzambe, Zambia bayitaga Lesa, Ankole bayitaga Ruhanga, asobanura ko iyo Mana ari imwe rukumbi yo mu ijuru, bityo ko abakoloni icyo bazanye ari uburyo bwo gutandukanya abanyafurika bagamije gusahura ubutunzi kamere bwabo, Atari ukubazanira agakiza nkuko bamwe babyizera.

Uretse amadini muri iki kiganiro banagarutse ku ruhare rw’indi miryango itari iya leta, maze Uwamariya asobanura ko igikenewe mu banyafurika ari ugushishoza bakirinda gupfa ibitari ngombwa.

Ku bwe ngo “abantu nubwo baguma mu yatandukanye, byibambura isano bafitanye nk’abanyarwanda, nkabanyafurika. Ati: “Ngira ngo ahubwo tubyiteho, ahari ubushake byose  birashoboka.”

Uwamariya Irene yibukije abanyafurika ko Afurika yari isanzwe yunze ubumwe, ko ahubwo mu 1884-1885 inama yabereye I Berlin mu budage ariyo yagabye afurika kubera inyungu z’abashakaga kuyisaranganya, avuga ko ubu bakwiriye kugira umwete wo kwitabira gahunda yiswe viziyo 2063 kuko igamije kongera ubufatanye bw’afurika ibayeho mu bushyamirane nabwo butari ngombwa.

Uretse gusenya umubano w’abantu bitewe no kwizera kutari kumwe, bamwe mu banyafurika bivugwa ko batondagirwa n’ubukene bitewe no gufata umwanya munini mu nsengero aho gukora imirimo ibateza imbere.

Basoza umunyamakuru yabajije Uwamariya Josephine Irene icyo yabwira abamukurikiye gikwiye hagati yo Gufashwa no gukora, maze amusubiza ko icyibanze ari ugukora, ubufasha abukazasanga umuntu afite uko yiteje imbere, kuko n’ubusanzwe “ak’I muhana kaza imvura ihise.”

Bishop Gashagaza we yabajijwe ikibanziriza ikindi hagati yo kwizera no gukora, mu magambo asobanutse asubiza agira ati: “Njyewe navuga yuko ibi bintu bibiri byombi bikenewe ariko tugomba kumenya ko Abefeso 2:10 hagira hati: “Turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri kristo Yesu. Ntabwo twavuga ngo tuzizera tudakora nta nubwo twavuga ngo tuzakora tutizera, kuko tutizeye, na rya yerekwa tuvuga rya 2063 ntiwatigeraho. Ubwo rero, dukore, ariko tunizere ko na rwa rugendo turimo tuzarugeraho.”

Ubu hashize imyaka isaga 120 abamisiyoneri bageze mu Rwanda. Nubwo amadini afite ibyo anengwa, anafite urundi ruhare afashirizamo ama leta kugabanya ibyaha bitewe n’uko benshi mu biringira Imana babijyanisha no kubaha amategeko yayo, kandi akubiyemo kwirinda icyaha n’igisa nacyo, ibintu binafite akamaro nubwo hari byinshi bigikeneye gukorwa.

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button