Mu bana 13 bari bikiye mu bwato bwambukaga nyabarongo bagiye gupakira amategura mu Karere ka Ngororero, bwarohamye harokoka batatu gusa.
Ni abana bari binjijwe muri ubwo bwato n’umugabo w’imyaka 41 witwa Ndababonye Jean Pierre abajyanye hakurya ngo bajye kumufasha gupakira amategura mu Karere ka Ngororero.
Ni impanuka y’ubwato yabaye kuri uyu wa mbere taliki ya 17/Nyakanga/2023 saa kumi nimwe z’Umugoroba.
Ubu bwato bwa Banganyiki Innocent bwari bwakodeshejwe na Ndababonye Jean Pierre wo mu Mudugudu wa Cyarubambire, Akagari ka Matyazo, Umurenge wa Mushishiro mu Karere ka Ruhango ho mu ntara y’amajyepfo.
Aba bana bose uko ari 13 ni abaturanyi yari yifashishije ngo baze kumufasha gupakira no kuza gupakurura amategura y’inzu mu Murenge wa Ndaro ho mu Karere ka Ngororero, aho yari agiye kuyagurisha, gusa ubwato bwaje kurohama bageze mu ruzi hagati, 10 bose bamira nkeri harokoka umusare n’abandi bana batatu.
Ubwo twandikaga iyi nkuru abarohamye bari bataraboneka uretse abarokotse iyi mpanuka.
Bamwe mu batuye mu mudugudu wegereye aho iyi mpanuka yabereye bahise batabaza Inzego zitandukanye, hitabazwa abahanga mu by’amazi [Marines] kugira ngo babakuremo.
Kugeza ubu abari ku nkombe y’umugezi wa Nyabarongo baracyategreje ko ubwo butabazi buboneka. Nta cyizere cy’uko abataraboneka bararohorwa bakiribazima.
Twagerageje kuvugisha umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro wabereyemo iyi mpanuka n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, bose ntibitaba.