Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeaturedUbukunguUbuzima

Musheri: Bamwe mu bagore bavanywe mu burembetsi, bageze kure mu iterambere

Bamwe mu bagore  bo mu murenge wa Musheri mu karere ka nyayagatare bahoze mu bucuruzi butemewe bwambukiranyaga imipaka bitaga uburembetsi, ubu barabyinira ku iteke ko imibereho yabo imaze kuba myiza bitewe no kuba baravanywe mu burembetsi, bakabumbirwa mu mashyirahamwe bakanahabwa akazi kabahesha ifaranga batari babyiteze.

Ni abaturage 358 bose bakoraga uburembetsi bahurijwe mu makoperative atatu bitewe n’utugari bakomokamo.

Hari koperative TWITEZIMBERE NYAMIYONGA ifite abanyamuryango 128, koperative DOKERERE HAMWE NYAMIYONGA ifite abanyamuryango 105 ndetse na koperative TURWANYUBUKENE NYAGATABIRE igizwe n’abanyamuryango 125.

Uretse kuba hari inyungu bakura muri koperative, buri umwe anafite akazi akora amasaha atanu buri munsi akandikirwa amafaranga ibihumbi bibiri y’u Rwanda; amafaranga buri umwe ahemberwa kuri telephone ye nyuma y’iminsi itanu [ibihumbi icumi] akabafasha kwikenura.

Bamwe mu bagore n’abagabo bahoze mu bikorwa bita ubufutuzi cyangwa uburembetsi baravuga ko bamaze kwigeza kuri byinshi mu iterambere, bakicuza imyaka myinshi batakaje mu bikorwa by’ubu bucuruzi butemewe bakoreraga ku mupaka w’u Rwanda na Uganda.

Benshi muri abo bavanywe mu burembetsi bo mu murenge wa Musheri bavuga ko bavanaga kanyanga na kaunga muri Uganda ariko ko byari ibikorwa njyanamuntu kuko hari bagenzi babo babiburiyemo ubuzima.

YAMFASHIJE Jehovanis, ni umwe mu babyeyi bakoze uburembetsi igihe kirekire. Avuga ko afite urwibutso atazibagirwa ku bihe bibiri yambutse umugezi wa muvumba avanye kaunga muri Uganda anahetse umwana muto akikanga abashinzwe umutekano akabura ubusubira inyuma no kujya imbere kuko uwo mugezi wari wuzuye.

Avuga ko uwo munsi adashobora kuwibagirwa kuko icyo giwe nubwo ibyo yambutsaga byatwawe n’uwo mugezi we n’umwana we barokotse urupfu, mu gihe umwe muri bagenzi be bari kumwe yahise atwarwa n’uyu mugezi agapfa.

Yagize ati:”Uyu munsi ndi umubyeyi ushima Imana bitewe n’iyi koperative twabumbiwemo, kuko uretse kuba tutagitindahaye, nta shiti cyangwa ubwoba bwo kwicwa na Muvumba tugifite kuko twaciye ukubiri n’uburembetsi rwose.”

MANIRAFASHA Jean de Dieu watangiriye uburembetsi mu ntara y’amajyaruguru akiri umwana/Musheri

MANIRAFASHA Jean de Dieu nawe ni umwe mubo umuntu yagereranya n’impuguke muri ibi bikorwa by’ubucuruzi butemewe bwambukiranya umupaka.

Atuye mu kagari ka Nyamiyonga ho mu murenge wa Musheri mukarere ka Nyagatare. Avuga ko uburembetsi yabutangiriye mu ntara y’amajyaruguru aho yavukiye mbere y’uko bimukiye muri iyi ntara y’uburasirazuba. Yatangiriye uburembetsi mu majyaruguru akiri muto, aza I burasirazuba ari muto ariko azobereye kwihishana n’inzego z’umutekano kubera ubu bushabitsi yatojwe akiri muto, dore ko atigeze yiga amashuli kubera ubukene.

Yagize ati:” Ubu mfite umugore n’umwana umwe, ariko mu byukuri mbakesha Paul Kagame kuko iyo hatabaho kutuvana mu burembetsi, sinzi uko ubuzima bwanjye buba bumeze ubu”.

“Twambukaganaga ibiyobyabwenge tubivanye Uganda ariko ducungana n’ibintu bitatu bikomeye. Kuzura k’umugezi wa Muvumba, inzego z’umutekano n’inzara rimwe na rimwe ukananirwa kwambuka Muvumba yuzuye.”

MANIRAFASHA Jean de Dieu avuga ko itariki ya 19/06/2021 itazigera yibagirana mu kubaho kwe kuko ariyo tariki abayobozi babahurije hamwe babasaba kuza guhabwa akazi ngo bacike ku gutunda ibiyobyabwenge babizana mu Rwanda.

Ibikorwa by’ubucuruzi butemewe ku nkike z’u Rwanda na Uganda ni bimwe mu byo aba baturage bavuga ko uretse kuba byarahitanye ubuzima bwa bamwe muri bagenzi babo byanabasenyeraga ingo cyangwa bikabangiririza ubuzima ubwo bari batarafashwa kubicikaho.

DUSABIMANA Donatha; Umwe mu bagore bari barihebeye ubufutuzi/Musheri

Ni ubuhamya bwa DUSABIMANA Donatha nawe wabaye muri ubu burembetsi imyaka irenga itandatu, ariko akaba yemeza ko yibuka ko bwari ubuzima bubi bihebuje kuko ngo atabonaga uko yita ku bana be cyangwa n’umugabo bashakanye uko bikwiye.

Ati:”Twazindukiraga Uganda, twagaruka hakaba ubwo dusanze umugezi wuzuye, tukawiyahuramo, twagera hagati tukarabukwa inzego z’umutekano, ibyo twikoreye tukabirekurira mu mazi ubwo tugakiza amagara yacu, abashinzwe umutekano batahava tukarara hakurya.” [Uganda]

Ku bwe ngo ntacyo abona yanganya leta y’u Rwanda kuko yamukuye mu rupfu imugarura mu buzima.

Benshi mu baturage bo mu mirenge itandatu ihanye imbibi na Uganda hari harabaye icyanzu cy’ubucuruzi butemewe bwambukiranya imipaka, gusa ubu ngo bigenda bicogora kubera ingamba nshya na gahunda za leta zifasha abaturage kugira indi mirimo bakora ngo batandukane n’ibikorwa bitemewe ariko binavutsa bamwe ubuzima.

 

NSHIMIYIMANA Emmanuel; Umuyobozi wa koperative TWITEZIMBERE NYAMIYONGA/Musheri

NSHIMIYIMANA Emmanuel, uyobora imwe mu makoperative y’abahoze ari abarembetsi [twitezimbere nyamiyonga] yabwiye purenews.rw ko ubuzima bw’abo ayoboye bugenda buba bwiza uko ibihe biha ibindi kandi ko nta ugitekereza kwishora mu burembetsi kubera ibyibanze  byose bakeneye Koperative ibibakemurira.

Ati:”Abanyamuryango ba koperative TWITEZIMBERE NYAMIYONGA bose bakora imirimo y’amaboko iteza imbere igihugu kandi buri muntu akabarirwa amafaranga ibihumbi bibiri mu masaha atanu y’umunsi, akayahabwa buri minsi itanu. Urumva ko ari ibihumbi mirongo ine ku kwezi kandi baranihingira bagatungwa n’umusaruro wabo. Urumva se hari icyo babaye?”

Witegereje bamwe mu banyamuryango ba koperative TWITEZIMBERE NYAMIYONGA ubona ko bafite umucyo ku maso, nubwo benshi muri bo ngo ubuzima bwabo bwigeze kubatwa n’inzoga zikomeye nka kanyanga n’izindi bavanaga Uganda.

Iyo ubabajije ibanga, bitsa ku izina ry’umukuru w’igihugu Paul Kagame bamwe bavuga ko akomeje kubabera akabando bicumba ubuzima bugahembuka.

Kuva mu kwezi kwa gatandatu k’umwaka wa 2021 ni bwo ingamba zihambaye zafatiwe abambutsaga ibicuruzwa mu buryo butemewe n’amategeko by’umwihariko mu mirenge ihanye imbibe n’igihugu cya Uganda.

Bimaze kugaragara ko bamwe bakora iyo mirimo itemewe babitewe n’ubukene ngo babone imibereho, ubuyobozi bwabaremeye imirimo y’amaboko ifitiye igihugu akamaro bakayihemberwa.

NTAWURIMENYA Damascene; Umuhuzabikorwa w’amakoperative y’abavuye mu burembetsi/Musheri

NTAWURIMENYA Damascene ni umuhuzabikorwa w’amakoperative y’abavanywe mu bucuruzi butemewe. Avuga ko muri aba banyamuryango 358 abantu 319 ari bo bakora imirimo ibahemba kuko hari abari bakiri bato 39 boherejwe kujya kwiga imyuga bityo bo bakaba badakora iyo mirimo y’amaboko nk’abandi.

Yagize ati:”Imwe mu mirimo aba banyamuryango bakora harimo guharura imihanda yaraye, bagahanga imihanda mishya, bakubakira abatishoboye,kubaka ibiraro bito, gusana amashuli, kurwanya isuri, gukora amaterasi y’indinganire n’ibindi bikorwa by’iterambere mu murenge wacu wa Musheri”

Umurenge wa Musheri ni umwe mu mirenge yo mukarere ka Nyagatare  yagize benshi mu baturage bakoraga ubucuruzi butemewe bwambukiranya umupaka.

Indi mirenge ihanye imbibe na Uganda yabayemo yaremwemo amakoperative ya bene aba bavanywe muri ubwo bushabitsi ni umurenge wa Matimba, umurenge wa Rwempasha, Tabagwe, Karama ndetse na Kiyombe.

Muri gahunda yo gushyigikira iterambere ry’aya makoperative leta yemereye buri koperative amafaranga y’uRwanda miliyoni eshanu kandi mukwezi kwa mbere, 2023 buri koperative yashyikirijwe kimwe cya kabiri cy’ayo yemerewe [miliyoni 2.5] ngo batangire ibikorwa byo kwiteza imbere

Koperative TWITEZIMBERE NYAMIYONGA yo mu murenge wa Musheri yahise igura ubutaka ngo yongere ubuso bahingagaho ibigori kandi bazamura umubare w’abanyamuryango bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza ngo bimakaze imibereho myiza muri bose.

Yanditswe na NKURIKIYIMANA Modeste

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button