Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeaturedInkuru zamamazaUbuzima

NYABIHU: Mu guhashya igwingira, Abagabo bashigishira abana shisha kibondo

Igenzura ryakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (2014-2015 RDHS) ryasanze Akarere ka Nyabihu kari ku mwanya wa mbere mu kugira abana benshi bagwingiye. Gusa nyuma y’ingamba zashyizweho n’ubukangurambaga bwakozwe, uruhare rw’abagabo mu guhangana n’igwingira rwavanye abagwingiye kuri 59% bagera kuri 46,7%, ibintu bivuze ko mumyaka itanu abana 12% mu bari baragwingiye bahembutse bakaba bafite itoto, ibitanga icyizere ko badatezutse hari ikivi gifatika akarere ka Nyabihu kaba kushije mu mwaka wa 2024.

Kugeza ubu, mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Nyabihu bamwe mu bana bagaragayeho imirire mibi cyangwa kugwingira bahurizwa mu marerero mbonezamirire yo mu miryango, abandi bagahurizwa ahubatswe ibigo mbonezamirire ngo bagaburiwe intungamubiri n’inyubakamubiri zihagije banahabwa urugwiro, ngo igwingira ryakomeje kurangwa muri aka karere ritsindwe uruhenu.

MUKAMUSONI Denise, ufite irerero iwe, mu kagali ka Jaba muri Mukamira (Photo: Andrew)

Mu rugo rwa MUKAMUSONI Denise utuye mu mudugudu wa Biriba, Akagali ka Jaba ni hamwe mu harererwa abana basaga 115 kandi mu bikorwa byo kubitaho buri munsi hari n’abagabo biyemeje kubigiramo uruhare basimburana n’abagore.

Ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo mu kwita kuri bene aba bana ngo ni bimwe mu biri kugabanya igwingira n’imirire mibi mu bana bo muri Nyabihu.

MUKAMUSONI yagize ati:’’Hari abadufasha kwigisha aba bana, bakadutera inkunga z’uburyo bwose nko guteka ibiribwa n’igikoma. Nukuri ibintu bimeze neza nubwo urugendo rugikomeje, kuko dufite abagabo batandatu gusa kandi ntibyari byashoboka mu marerero yose kuko benshi ntibari babyiyumvamo”.

Umugabo NDINAYO Schadrack ni umwe mu bakorana umwete imirimo yo gutegura amafunguro no kugaburira izo nshuke ngo itoto rirusheho kuganza, ubwonko nabwo ngo buhembuke u Rwanda rw’ejo rutazabura abarinzi. Yagize ati:”Twari dufite ibibazo bijyanye n’igwingira mu bana bacu, bituma abagabo n’abagore twishyira hamwe ngo twese (abagabo n’abagore) dufashe abana bacu kuva mu mirire mibi kuko umwana ari uwa twembi kandi aho tubitangiriye, mu mibare ubuyobozi bugenda butwereka tubona bigenda bigabanyuka.”

NDINAYO  ubwe na bagenzi be batanu bo mu kagali ka Jaba batangiye gufatanya n’abagore ku irerero ryo mu kagali kabo nyuma y’ubukangurambaga akarere kakoze gasaba imiryango yose kugira uruhare mu kwita ku bana, muri gahunda zitandukanye zirimo nk’iyo bise ‘’URUGO RWIZA, IJURU RITO” aho basaba imiryango kubana neza no gufatanya muri byose ku bw’ineza y’umwana.

Hari n’ubundi bukangurambaga bise “BANDEBEREHO” bagendereye gutebutsa abagabo gufata iya mbere binjira mu bwuzuzanye n’abagore ngo bakemure ibibazo by’imirire mibi mu bana , ibintu bikiri gushyirwamo imbaraga n’akarere kuko ngo abagabo bakiri kubigendamo biguru ntege.

Asobanura impamvu abagabo bakwiriye kumva uruhare rwabo mu kurinda abana kugwingira, NDINAYO Schadrack yagize ati:”Twebwe abagabo twamaze kubyumva, tubikunda kandi twabyinjiyemo, ni inshingano zacu kubishishikariza bagenzi bacu kugeza babyumvise. Mbere wabonaga umugabo yigira mu kabare, akaguru akakagereka kukandi, agacupa kakanyarira itama, ariko ubu bakwiriye guhindura imyumvire hakabaho gufatanya kurera umwana kuko umwana si uw’uwumugore, umwana ni uw’umuryango”.

Mu mwaka ushize wa 2021 muri iri rerero ryo mu rugo kwa MUKAMUSONI Denise hari harimo abana babiri b’impanga bari baragwingiye, gusa ubu ngo ntibakiri muri icyo cyiciro kuko bitaweho barakira barataha ubu batangiye amashuli y’inshuke.

Ni abana ba NYIRAHABINEZA Jacqueline. Avuga ko zimwe mu mpamvu zigwingiza abana harimo kutagira ibiribwa bikwiranye n’ubuzima bw’abana, kubigira ariko ntibabibonere igihe, umwanda cyangwa kuba ababyeyi badafatanya ngo bite ku bana nabyo bituma abana bagwingira. Yemeza ko isuku nke no kutabagaburira ku gihe biri mu byari byaragwingije abana be kandi ko byamuhombeje cyane.

Ati:”Numvaga ko niba dusangiye igikoma mu gitondo turongera gusangira ibyo kurya saa munani. Uwageze mu ibara ry’umutuku byasabye ko mwitaho biruseho kuko bampuguye mu buryo bwo kubategurira ibiribwa bikwiriye no kubagirira isuku.”

Mu kagali ka Cyinkenke muri uyu murenge wa Mukamira naho ubu hubatswe ikigo mbonezamikurire gifasha abana kuva mu mirire mibi, kubarinda kwandagara igihe ababyeyi babo bagiye mu mirimo, byose bikabarinda imirire mibi idindiza intekerezo za bamwe bikazanabagiraho ingaruka n’igihe bamaze kuba bakuru.

Ikigo mbonazamikurire cya Nyankenke (Photo: Andrew)

Ni ikigo mbonezamikurire gihagarariwe n’umugabo BARIHUTA MUSONI Jean de Dieu nawe wasobanukiwe uruhare rwe mu kurera abana. We avuga ko agomba kuba icyitegererezo (Bandebereho) kandi ko gufasha abana kugira imibereho myiza nta pfunwe byagateye uwo ari we wese.

Muri iri shuli ryubatse mu mudugudu wa Cyinkenke, mu kagali ka Rugeshi,mu murenge wa Mukamira ho mukarere ka Nyabihu, uretse kuba hirirwa abana bakanahaherwa inyigisho zagura intekerezo zabo, kubagaburira no kubarera ababyeyi babo bagiye mu yindi mirimo, hanahugurirwa ababyeyi mu nyigisho zirimo gutegura indyo yuzuye kandi iberanye n’abana ndetse n’umubano unejeje utuma umwana akurira mu rukundo.

Asubiza ikibazo cy’impamvu bubatse iri rerero n’umusaruro abona rizatanga yagize ati:“Ni uko twumvaga tugomba kurera abana tukagira abana bafite ireme mu bumenyi, mu mikurire, myumvire mbese abana basobanutse. Ubundi tuzi neza ko umuryango mwiza, umugabo n’umugore n’abana, iyo basobanutse, abana bakaba bajijutse, urwo rugo nirwo bita BANDEBEREHO. Twumvaga rero buri rugo rwo muri Cyinkenke rugomba kuba rusobanutse, rufite abana bajijutse,rufite abana bazima ni nayo mpamvu twubatse iki kigo mbonezamirire”.

SIMPENZWE Pascal, V/Mayor ushinzwe imibereho myiza y’abaturage/Nyabihu (Photo: Andrew)

Visi meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyabihu bwana Pascal SIMPENZWE yabwiye purenews.rw ko nubwo ari urugamba bagikomeje, ngo abona bamaze gutera intambwe nziza kuko ubu bafite abana 92 gusa bafite ibibazo by’imirire mibi n’igwingira,  mu gihe mbere buri mwaka babaga bafite abasaga 150.

Bimwe mu byagabanyije ubwinshi bw’abana bagaragaragaho imirire mibi banagwingiye ngo nti ryari ibura ry’ibiribwa ahubwo byari ubunenganenzi bw’ababyeyi no kudafatanya mu miryango. Ati:”Twatangije gahunda yitwa Bandebereho yo guhugurira abagabo gufatanya n’abagore kwita ku bana kandi ubu bagenda babyumva, ndetse ababyumvise ubu bari kudufasha kubyigisha n’abandi bagenzi babo”.

SIMPENZWE Pascal avuga ko mu bana 92 bafite ibibazo by’imirire mibi, 82 bari mu ibara ry’umuhondo (Ababa bafite imirire mibi yakosoreka bwangu) naho 12 bakaba ari bo bari mu ibara ry’umutuku (Ababa baragwingiye) ngo bakaba bari gufashirizwa ku kigonderabuzima ngo bahemburwe bave mu kugwingira.

Kugwingira ni igihe umwana ukiri munsi y’imyaka ibiri aba atarabinye intungamubiri n’imyunyu ngugu bihagije, bikamubuza igikuriro gikwiye ku mubiri no mu bwenge, umusaruro we ukazaba muke mu buryo bwose no mu gihe azaba amaze gukura,

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko uwo mwana ahawe ibyo yaburaga mbere y’imyaka ibiri (2) ashobora kuzanzamuka, gusa ngo biba bitagihindutse iyo imyaka ibiri yamaze kurenga.

Kubwo gutegura umunyarwanda ushoboye mu bihe bizaza, U Rwanda rwatangije gahunda yo kurinda abana kugwingira hashyirwaho ibigo mbonezamikurire (ECD) mu turere twose, gahunda iterwa inkunga na banki y’isi mu bikorwa bigamije guhangana n’igwingira.

Kuva mu mwaka wa 2015, abana bagwingiye mu Rwanda bavuye kuri 38% bagera kuri 33%, gusa gahunda ya leta ni uko aba nabo bazaba bageze kuri 19% mu mwaka wa 2024.

Ibiro by’akarere ka NYABIHU (Photo: Andrew)
Inshuke zo mu irerero rya Jaba muri Mukamira (Photo: Andrew)
Umwe mu bagabo bafatanya n’abagore kurera abana muri Jaba (Photo: Andrew)
Akarima k’imboga ku kigo mbonezamikurire cya Cyinkenke (Photo: Andrew)
Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button